Imodoka ya Volcano yakoreye impanuka muri Uganda hapfa batatu hakomereka benshi

1

Imodoka ya Volcano yagonzwe k’uruhande

Mu rukerera rw’iki gitondo imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano express yakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda ubwo yari iturutse mu Rwanda yerekeza i Kampala ikomerekeramo hapfa abantu batatu abandi icyenda barakomereka.

Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2016 imodoka ya sosiyete itwara abagenzi izwi nka Volcano express yakoreye impanuka mu karere ka Masaka ho muri Uganda ubwo yavaga i Kigali yerekeza mu mujyi wa Kampala muri Uganda.

Iyi mpanuka ngo yatewe n’ikamyo yagonze iya Volcano ku ruhande ndetse ikanagonga n’izindi modoka eshanu zirimo n’iya Jaguar.

Nyuma yo kugonga izi modoka ngo zabaye nkizigwirirana ndetse zirangirika cyane, ari na bwo abantu batatu bahise bapfa abandi icyenda bagakomereka.

Mu bapfiriye muri iyi mpanuka ngo harimo n’umupolisi wari ushinzwe umutekano wo mu muhanda.

Amakuru aturuka ku bakozi ba Volcano aravuga ko nta muntu wapfiriye muri iyi mpanuka ariko ngo hari benshi bayikomerekeyemo ndetse n’imodoka zikaba zangiritse.


Ikamyo na yo yangiritse bikomeye nyuma yo kugonga imodoka nyinshi

Umukozi wa Volcano twavuganye yatubwiyeko iyi mpanuka yabaye mu rukerera rw’iki gitondo hagati ya saa kumi nimwe na saa kumi n’ebyiri.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka ngo barimo kwitabwaho n’abaganga ku ivuriro riherereye aho i Masaka.


Imodoka ya Jaguar yangiritse bikomeye

Jean Paul NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo