Kwamamaza

UMUTEKANO

Imodoka ya UNHCR yari ipakiye urumogi yakoze impanuka umushoferi aburirwa irengero

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Imodoka ya UNHCR yari ipakiye urumogi yakoze impanuka umushoferi aburirwa irengero

Imodoka ya UNHCR yarenze umuhanda kubera umuvuduko udasanzwe

Imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser yakoze impanuka kubera umuvuduko urenze urugero isangwamo ibiro 86 by’urumogi mu gihe umushoferi wari uyitwaye we yahise acika

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kadashya mu kagari ka Kanazi, ho mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke ku itariki 16 Kanama ahagana saa tanu n’igice z’ijoro.

Yagize ati:"Uwari utwaye iyo modoka yayitwaraga ku muvuduko urenze uwagenwe, ni yo mpamvu yayirengeje umuhanda. Abari ku irondo bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo bakore ubutabazi bw’ibanze kuko bari hafi yaho."

Yakomeje agira ati:"Bahageze, basanze urwo rumogi muri iyo modoka ifite nomero ziyiranga IT 904 RD ariko ntibagira umuntu bayisangamo. Polisi y’u Rwanda muri aka karere yahise ihagera maze ijyana urwo rumogi kuri Sitasiyo ya Ruharambuga."

CIP Kanamugire yongeyeho ko Polisi ikomeje gushaka uwari utwaye iyo modoka kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba hari undi ufite uruhare mu itundwa ry’urwo rumogi kugira ngo na we afatwe.

Yihanangirije abantu bifashisha imodoka z’Imiryango itegamiye kuri Leta mu gukora ibyaha nko gutwara ibiyobyabwenge na magendu, kandi yongeraho ko imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’izindi nzego ituma ababikora bafatwa.

Yagize kandi ati:"Turagira inama Imiryango itegamiye kuri Leta guha akazi abashoferi b’inyangamugayo batakoresha imodoka zayo mu bikorwa binyuranije n’amategeko. Turashima kandi abaturage kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano binyuze mu gutanga amakuru atuma abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bafatwa."

CIP Kanamugire yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kandi bakaba abafatanyabikorwa mu kubirwanya batanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.

Yagize na none ati:"Polisi y’u Rwanda izi amayeri y’ababyishoramo . Izi kandi inzira ababitunda banyuramo. Ababikora baragirwa inama yo kubireka kuko nta cyiza cyabyo."

Yibukije ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera abantu gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, kandi ko bitera uburwayi butandukanye ababinywa.

IBITEKEREZO

  • Kj Yanditse:

    Yabanje kunywaho ubundi afatiraho ahubwo iyo ahubukana numuzigo we!ark ubwo ntakundi niyihangane!

  • Kj Yanditse:

    Yabanje kunywaho ubundi afatiraho ahubwo iyo ahubukana numuzigo we!ark ubwo ntakundi niyihangane!

  • Hakizimana J ean de Dieu Yanditse:

    KBS uyu muntu utwara iyi modoka agomba gutabwa muri yombi

  • Hakizimana J ean de Dieu Yanditse:

    KBS uyu muntu utwara iyi modoka agomba gutabwa muri yombi

  • Nijimbere Patrick Yanditse:

    Nibamurônder Bamufat Uwo Ninkozi Zikibe

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza