Imodoka ya Polisi yahitanye abantu babiri barimo umwana wajyaga kwiga

1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2016, imodoka ya polisi y’u Rwanda yagonze Moto maze umwe mu bari batwaye iyo moto ndetse n’umwana w’umukobwa wari ugiye kwiga bahita bitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’iki gitondo, ikaba yabereye mu Murenge wa Remera hafi n’ahahoze Alpa Palace Hotel.

Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu babonye iyi mpanuka iba, batubwiye ko iyi modoka ya polisi yavaga Sonatube yerekeza mu bice bya Remera, ishaka guca ku yindi modoka maze ihita igonga umumotari wari uyiri imbere nawe ahita agonga umwana w’umukobwa wari ugiye kwiga amuhuza n’igikuta cy’amabuye ahita apfa.

Uretse uyu mwana kandi iyi modoka ngo yagonze abandi bagenzi babiri bari ku cyapa cy’aho bategera imodoka barakomereka.

Umukobwa wari ujyanye uwo mwana ku ishuri niwe wabashije kurokoka iyi mpanuka aho we atakomeretse cyane.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yemeje iby’iyi mpanuka ndetse ivuga ko igikomeje iperereza ku cyaba cyayiteye ndetse inizeza ibihano ku bayigizemo uruhare.

Yagize iti: "Birababaje ko imodoka ya polisi y’u Rwanda yakoze impanuka yahitanye ubuzima bw’abantu babiri barimo n’umwana ndetse ikanakomeretsa abandi babiri. Turi gukora ibishoboka byose ngo hagaragare impamvu yayo, kandi Polisi y’u Rwanda yiteguye gufatira ibyemezo abapolisi babigizemo uruhare."

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko iri gukorana bya hafi n’imiryango y’ababuze ababo kugira ngo ibahe ubufasha bwose bushoboka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Mufashe abacu bagonzwe bari mu bitaro. halimo umudamu liliane ukora muli MAGERWA. Murakoze.

Tanga Igitekerezo