Imirambo 4 niyo imaze kuboneka mu bantu 19 barohamye mu kiyaga cya Kivu

3

Kuri wa gatandatu tariki 27 Kanama 2016 i Goma mu majyaruguru ya Kivu ni bwo nyuma y’iminsi ibiri abantu barohamye mu kiyaga cya Kivu habonetse imibiri y’abantu bane muri 19 barohamye muri iki kiyaga.

Amakuru dukesha Okapi aravuga ko abarohamye bose bari abaririmbyi mu itorera rya abapentekositi (CEPAC) mu gace ka Mugunga, aha akaba ari mu mujyi wa Goma agace gafatwa nk’umujyi wa Kivu y’amajyaruguru.

Nk’uko bamwe mu babarizwa muri uyu muryango w’abapentekositi babivuga ngo iyi mpanuka yabaye ubwo bari bavuye i Buhimba baje i Goma aho bari berekeje i Buzi mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Kugeza ubu icyateje impanuka ntikiramenyekana ndetse n’umubare w’abayiguye mo na wo nturamenyekana neza, gusa ngo ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikomeje kugira ngo hashakishwe n’indi mibiri y’abantu batataraboneka,ibi bikaba byatangajwe n’umwe mu itorero rya CEPAC.

Abashinzwe umutekano mu kiyaga cya Kivu batangaje ko ubwo ubu bwato bwarohamaga abantu 25 bahise kurokorwa n’abarobyi.

Bakomeza bavuga ko ubu bwato bwarohamye bwahagurutse i Goma ahagana mu masaa moya n’igice z’igitondo bwerekeje i Katana butwaye abagenzi 48 harimo n’abana, nyuma y’amasaha abiri ubu bwato buhagurutse bukaba bwarahise burohama butaragera aho bwerekezaga.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’amezi 10 gusa habaye indi yahitanye abagera kuri 23 nabo barohamye mu kiyaga cya Kivu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo