Kwamamaza

UMUTEKANO

"Imigambi yo kurandura FDLR nikomeza guhera mu mpapuro twe tuzigirayo" - Brig. Gen Safari

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul

Brig. Gen. Ferdinand Safari mu kiganiro n’abanyamakuru (photo internet)

Leta y’u Rwanda iratangaza ko irambiwe kubona imigambi yose yateguwe yo kurandura umutwe w’abarwanyi wa FDLR yaraheze mu mpapuro bityo iratangaza ko nihatagira impinduka zigaragara zishyirwa mu kurangiza iki kibazo ngo ingabo z’u Rwanda zizigirayo ubwazo ariko iki kibazo gikemuke burundu.

Leta y’u Rwanda iravuga ko ibabazwa no kubona ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya umutwe wa FDLR byaratangijwe muri Mutarama 2015 ariko kugeza uyu munsi uyu mutwe w’abarwanyi ukaba ukidegembya mu mashyamba ya Kongo.

Umuyobozi ushinzwe politiki n’igenamigambi muri Minisiteri y’ingabo, Brig. Gen. Ferdinand Safari, yabwiye ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru ko inama Mpuzamahanga yiga ku Biyaga Bigari (ICGLR) yakoze inama nyinshi ndetse ikagaragaza gahunda nziza zo kurandura burundu umutwe wa FDLR, ariko byose bikaba byaraheze mu mpapuro gusa nta bikorwa.

Brig. Gen Safari yagize ati: "ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Kongo byatangiye neza ndetse binatuma M23 iranduka burundu, ibi byagombaga gukurikirana no kurandura FDLR na ADF ariko imigambi yaheze mu mpapuro gusa"

Brig. Gen Safari yakomeje avuga ko niba hatagize impinduka ziba mu kurwanya izi nyeshyamba ngo u Rwanda rushobora kuzakora ibikorwa nk’ibyo muri 2009 byiswe “Umoja Wetu” rwafatanyijemo n’igisirikare cya Congo bigasiga biciye intege umutwe wa FDLR ku kigero cya 70% mu kwezi kumwe gusa.

Inama y’abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize ICGLR ( International Conference on the Great Lakes Region) yateraniye i Nairobi kuri uyu wa Gatatu ushize, yanzuye ko ibindi bihugu byo mu karere bikwiye gutanga izindi ngabo zo kujya gufatanya n’izindi zisaga 3,000 zikomoka muri Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi.

Umutwe w’abarwanyi wa FDLR bivugwa ko ufite abarwanyi babarirwa hagati ya 1,500 na 2,000 ukaba waragiye ushinjwa ibikorwa byinshi by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no gushyira abana mu gisirikare.

Uyu mutwe wari warahawe igihe ntarengwa cyo kugeza tariki ya 01 Mutarama 2015 washyize hasi intwaro, ariko abarwanyi bawo 300 ni bo gusa bashyize hasi intwaro icyo gihe.

Gusa Minisitiri w’ingabo wungirije wa Congo, Rene Sibu Matubuka, ushinzwe gukurikirana isubizwa mu buzima busanzwe ry’abahoze ari abarwanyi we ngo ntiyemeranya n’abavuga ko FDLR igifite imbaraga.

Matubuka yabwiye The east African ko FDLR yaciwe intege ku buryo bufatika ku buryo ngo itakiri ikibazo ku mutekano mu karere ndetse ananyomoza ibirego bishinja guverinoma ya Congo kuba idafite ubushake bwo kurandura FDLR kuko ngo ari yo ibuza u Rwanda kwinjira muri Congo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza