Kwamamaza

UMUTEKANO

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyaharabitse ingabo z’u Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa   cyaharabitse  ingabo z’u Rwanda

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa RFI( Radio France International) cyaharabitse ingabo z’u Rwanda gikoresha ifoto yazo ku nkuru ishinja ingabo za Ghana gufata ku ngufu abakobwa abakobwa muri Sudan y’Epfo.

Mu nkuru iki kinyamakuru cyasohoye kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ugushyingo, cyagaragaje ko zimwe mu ngabo za Ghana ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo zishinjwa gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Iyi nkuru ivuga ko umuryango w’abibumbye watangiye iperereza kuri aba basirikare ngo hagaragazwe uko bakoze ibi byaha byo gusambanya abagore n’abana ku ngufu ndetse banabihanirwe.

Gusa iki kinyamakuru muri iyi nkuru yacyo cyagaragaje kwibasira ingabo z’u Rwanda nazo ziri muri iki gihugu mu butumwa bw’amahoro. Kuri iyi nkuru iki kinyamakuru cyakoresheje ifoto y’ingabo z’ u Rwanda.

Ibi byafashwe nko guharabika ingabo z’u Rwanda kuko hakoreshejwe ifoto yazo zambaye imyenda y’u Rwanda iriho n’ibendera ryazo kandi atarizo zakoze ibyaha bivugwa mu nkuru.

Ibi bisa n’ibyanababaje ingabo z’u Rwanda(RDF) kuko babicishije kuri twitter bahise bagaragaza ko iki gikorwa kigamije guharabika ingabo z’u Rwanda.

Amagambo RDF yashyize kuri twitter yagize ati:” @ RFI kuki hakoreshwa ifoto y’abanyarwanda(ingabo z’u Rwanda) kandi havugwa abanya Ghana? N’uko habuze ifoto cyangwa n’uguhisha abaregwa? RDF turi abanyamwuga”

Si ubwa mbere ikinyamakuru cyo mu Bufaransa giharabika ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro kuko n’uwaka ushize wa 2017 ikindi kinyamakuru kitwa France24 cyakoresheje ifoto y’abapolisi b’u Rwanda nyamara ataribo bashinjwa ibyaha byavugwaga mu nkuru bari bakoze.


Inkuru ya RFI

IBITEKEREZO

  • nkotqnyi Yanditse:

    yewe abafaransa ntimubarenganye ingabo zacu zarabahahamuye peeee baziko ahari nta zindi ngabo zibaho muri africa uretse RDF yewe urwango mutwanga ntacyo muzadutwara tuzahora turi aba nyamwuga.kandi ntimugirengo buriya bibeshye babukoze babishaka rwose.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza