Umuvuduko w’icyaha cyo gusambanya abana wateye impungenge abagize Inteko Ishinga Amategeko

Nirere Madaleine, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu

Raporo komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, igaragaza ko icyaha cyo gusambanya abana ku ngufu kimaze gufata indi ntera.

Kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2016, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2015-2016.

Muri iyi raporo, iyi komisiyo yagaragaje uko icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gihagaze mu Rwanda.

Iyi Raporo igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2015 na Kamena 2016 Ubushinjacyaha Bukuru bwashyikirijwe amadosiye 2,818 yerekeye icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Muri aya madosiye agera ku 1,879 ngo ni ayerekeye gusambanya abana.

Ibi biragaragaza ko 67% by’ibyaha byerekeye ihohoterwa riishingiye ku gitsina ari ibyo gusambanya abana aho abibasiwe cyane ari abana bari hagati y’imyaka 13 na 17.

Muri aya madosiye ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abahanwe igihano cy’igifungo cya burundu na burundu y’umwihariko ni 308, naho 1912 bahanishijwe igifungo cyo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka 25.

Abadepite n’Abasenateri bagaragaje ko bahangayikishijwe n’intera iki cyaha kiriho, basaba iyi Komisiyo gukora ubuvugizi ku cyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina no gufata abana ku ngufu.

Ibi babihereye ku kuba ubushakatsi bamurikiwe bwerekana ko 23,6% by’abana bafatwa ku ngufu ntibivugwe.

Zimwe mu mpamvu ngo hari abasambanywa bigacecekwa kuko akenshi baba basambanyijwe n’abo bafitanye amasano ya hafi bityo bakabakingira ikibaba.

Kimwe mu byongera umubare w’abafatwa ku ngufu n’abo bafitanye amasano ya hafi harimo kuba mu Rwanda hari imyumvire y’uko kuraranya abantu bafitanye isano ntacyo bitwaye nyamara iyi raporo yagaragaje ko abantu 15% basambanyijwe biturutse ku kuraranya abantu bafitanye amasano badahuje ibitsina.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu Nirere Madeleine avuga ko akenshi usanga abafata abana ku ngufu bagenda batanga inzitwazo zijya gusa.

Ati: "Bamwe baba bavuga bati rwose ni ibiyobyabwenge, abandi bati Satani yaradushutse, cyangwa bati twari twasinze ntitwashobora kwigenzura,..."

Nirere yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga mu babyeyi ku kijyanye no kuraranya abana badahuje ibitsina bitwaje ko bafitanye isano.

Ati: "Mu by’ukuri ikindi kibazo gihari cyagaragaye ni uko hari abantu bararanya abana badahuje ibitsina, nabwo twasanze abana bagfitanye amasano na bo habamo ibyo bikorwa byo gusambanya abana, icyo twasabye rero ni ugukangurira ababyeyi kwirinda kuraranya abana badahuje ibitsina kugirango hirindwe bimwe muri ibyo bibazo"

Uretse iki kibazo cyo guhohotera abana, iyi komisiyo yagaragaje ko mu bijyanye n’uburenganzira ku mutungo na ho hakirimo ibibazo byinshi dore ko ngo mu mwaka wa 2015-2016, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yakiriye ibirego by’umutungo bigera kuri 600.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo