Kwamamaza

UMUTEKANO

Ibyamburwa abazunguzayi icyo bizakoreshwa ni twe tukizi: Meya Kayisiime

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ibyamburwa abazunguzayi icyo bizakoreshwa ni twe tukizi: Meya Kayisiime

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali uw’Akarere ka Nyarugenge ndetse n’Umuvugizi wa Polisi ntibahuza neza igisubizo kuho ibyamburwa abazunguzayi bishyirwa gusa bumvikanisha ko bihari ariko bataraganira ku cyo bizakoreshwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamaze gufata ingamba zikarishye zo kurandura burundu abazunguzayi I Kigali. Ku munsi wo kuwa gatatu ni bwo ikibazo cy’abazunguzayi cyafatiwe umwanzuro wo kubaca burundu mu Mujyi wa Kigali.

Inama yabereye ku biro by"Umujyi wa Kigali ejo yafashe ingamba zo gushyiraho Ingabo na Polisi ngo zibahashye burundu.

Ibi byose byatewe n’uko ngo bakomeje guteza akajagari n’imvururu muri uyu mujyi bikaba bigeze n’aho bakubita abashinzwe umutekeno.

Babaca batabaca ariko ikibazo gikomeje kwibazwa ni irengero ry’ibicuruzwa aba bazunguzayi bamburwa n’inkeregutabara na Dasso zajyaga zibafata.

Amajwi menshi y’abaturage avuga ko aba bashinzwe umutekano ari bo babyijyanira bakajya kubigurisha n’ubwo nta gihamya bagaragaraza.

Umwe mu baturage baganiriye na Makuruki ariko utashatse ko imyirondoroye itangazwa atanga ubuhamya bw’uko aba bashinzwe umutekano babigurisha ko ndetse nawe ubwe yabibaguriye.

Yagize ati :” ubundi mbere yo kuva mu rugo rwose akwaka amafaranga ndetse ukanamubwira icyo akuzanira. Jyewe uwo tubana mu gipangu iyo nshaka imbuto ni we nzituma, imyenda aragenda akazana tukarebamo iyo dushimye kandi ni we twishyura kuko ntanaduhenda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba ariko we yemeza ko ibifatwa bibikwa ndetse bafite ububiko bwabyo.

Ati :”dufashe urugero rw’Akarere ka Nyarugenge twenyine ubwacu dufite ububiko bugera kuri 5 ibibora bijyanwa kujugunywa ariko biriya bitabora birimo n’imyenda tubijyana mu bubiko I Mageragere. Hariho abantu batandukanye rero bacunga kugira ngo hamenyekane ibyinjira byandikwe.”

Gusa ngo icyo bizakoreshwa ni bo bakizi ati :”Iyo byamaze gufatwa biba biri mu bubiko bw’akarere ubwo biba biri mu maboko y’akarere ntabwo tubisubiza abazunguzayi. Icyo tuzabikoresha.., ni twe tuba tuzi icyo tuzabikoresha cyane cyane ibyo ngi byo bitabora.”

Bitandukanye n’Umuyobozi w’Umujyi Nyamurinda Pascal ariko we avuga ko icyo bizakoreshwa kitaramenyekana ariko ngo buri wese yatanga igitekerezo cy’icyo byakoreshwa. Ati :”Gusa humvikane ko icyo bizakoreshwa ntabwo mu by’ukuri kiraganirwaho icyemezo cyarafashwe birabitswe ubwo icyo bizakoreshwa ubwo namwe muzatugira inama.”

Umuvugizi wa Polisi Theos Badege we ariko asa n’utanga igisubizo cyahuranyije adaciye ku ruhande ngo itegeko rigaragaza ko ibifashwe biba byabaye umutungo w’akarere.

Ati :”Ingingo ya 19 y’amabwiriza aca abazunguzayi ivuga y’uko amafaranga acibwa abantu bahanwe muri iki gikorwa yinjira muri konti y’akarere k’aho ikosa ryakorewe birumvikana ko n’ibi bintu byose nk’uko tubigenza n’ibifatirwa hirya no hino hashobora gufatwa ibyemezo bitandukanye kimwe mu bifatwa ni uguteza cyamunara amafaranga akajya kuri konti y’akarere hashobora no gufatwa icyemezo cyo kubiha imiryango idaharanira inyungu ifite wenda abantu babikeneye.”

Ubwo abanyamakuru basabwaga kwerekwa ayo ma sitoke ajyanwamo ibyo bintu abayobozi bavuze ko icyo gikorwa cyazashakirwa umunsi wacyo kigakorwa.

IBITEKEREZO

  • Maliya Yanditse:

    Nibakomeze bongere Ubukunguzi..Imana irarora.
    Amarira y abakene, imfubyi, abapfakazi, abatishoboye.........azabakoraho

  • Har Strong Yanditse:

    Nibyo, akajagari sikeza pe, ariko nanone bariya bazunguzai nibashakirwe aho bazajya bakorera kandi bishimiye, mulwego lwoguca akajagari ahantu bashobora kuba nabo bacuruza, icyemezo cyogushyira abashinzwe umutekano mumuhanda birukankana abazunguzai biragayitse.

  • Olivier Yanditse:

    C est très busard kubona umuntu wambaye inyenyeri nako ma Lanka ku ntugu ari kwiruka inyuma y umuntu wikoreye agatebo k inyanya.njyewe simba i Rwanda ariko narabibonye numva ndabigaye.hagombye kubaho solution zituma bariya bazunguzayi bava mumuhanda,soit bagahabwa aho bakorera ariko ntakubona afande yiruka inyuma y agataro

  • Tuhogo Yanditse:

    Ariko buriya ikintu kihutirwa murikino gihugu koko nuguhagurutsa ingabo na Police zigahashya abaturage banaho bikora batunzwe nokuzunguza inyanya ? mbona icyaba kiza aruko hategurwa Army week nkuko bijya bikorwa bagashakira amazi abaturage ba majyeragere na Rugarika ingona zenda kumarira imiryango naho ubundi mbona umwanzuro wafashwe aruguca ikibazo hejuru ikiza hari hakwiye gushakwa igituma abantu bazunguza kuruta kubafata (Ahokwica Gitera mwakica ikibimutera) mwigane ubushishozo ikibazo cyabariya bazunguzayi kbs

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza