Kwamamaza

UMUTEKANO

Iby’abagore batoraguwe i Muhanga bishwe biracyari amayobera, ntibarashyingurwa

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Iby’abagore batoraguwe i Muhanga bishwe biracyari amayobera, ntibarashyingurwa

CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo yavuze ko bagitegereje kumenya aba bagore

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo, iratangaza ko kugeza ubu itarabasha kubona imyirondoro y’imirambo ibiri y’abagore iherutse gutoragurwa mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga bikaba ngo bituma kugeza ubu batarashyingurwa.

Tariki ya 11 Kanama 2016 ni bwo mu mudugudu wa Nyarucyamo III n’uwa Kavumu yose iherereye mu Murenge wa Nyamabuye, hatoraguwe imirambo y’abagore babiri byakekwaga ko bishwe, ariko icyo gihe imyirondoro yabo ikaba itarabashije kumenyekana.

Mu kiganiro Makuruki.rw yagiranye n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, CIP Andre Hakizimana, yadutangarije ko kugeza n’ubu imyirondoro ya ba nyakwigendera itaramenyekana uretse ko ngo hari icyizere cy’uko kuri uyu wa 15 umwe muri bo ashobora kumenyakana kuko hari umuntu wavuze ko ashobora kuba amuzi.

Yagize ati “Kugeza ubu ntayo (amakuru) ariko hari indi nzira byanyuzemo ejo, hari umudamu waje avuga ko azimo umwe, dutegereje ko agaruka uyu umunsi akatubwira aho bakomoka, turacyabitegereje uyu munsi.”

N’ubwo uyu mugore yavuze ko ashobora kuba azimo umwe muri abo bagore bishwe, ngo ntiyegeze ababona, bityo ngo icyizere akaba agishingira ku makuru yumvise.

CIP Andre Hakizimana kandi avuga ko ibyo gushyingurwa kw’aba bagore bizamenyakana nyuma bamaze kubona imiryango yabo.

Yagize ati “Ibyo gushyingurwa ba ubiretse, ntago twabashyingura turaramenya, reka tubanze tubamenye kwanza.”

CIP Hakizimana kandi avuga ko abakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi nabo ntibaramenyekana, gusa ngo iperereza rikaba rigikomeza.

Bishoboka ko iyi mirambo ishobora kuzabona imiryango yayo igashyingurwa, ariko na none igihe cyo gutanga imirambo hakwiye kubamo ubushishozi buhagije umuryango ugatwara umurambo wabo, kuko mu cyumweru gishize mu karere ka Gisagara hagaragaye umukobwa byari bizwi ko yashyinguwe nyamara uwo bashyinguye atari we, bivuze ko umuryango we watwaye umurambo utari uwabo.

IBITEKEREZO

  • Uwamahoro liliane Yanditse:

    Imibiri yabonye banyirayo umwe tumaze kumushyingura kdi nundi nubwo babajugunye babatandukanije bari kumwe bari inshuti nawe umuryango wiwe wabimenye.uwacu yitwa Ingabire Lyse carmen RIP

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza