Ibiyobyabwenge bikomeje gufatwa byinjira hirya no hino mu gihugu

Mu ijoro ryo ku itariki 19 z’uku Kwezi; Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi yafatiye mu murenge wa Cyumba ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye.

Hafashwe amaduzeni 480 ya Zebra Warage, amaduzeni 144 ya Chief Warage, amaduzeni 96 ya Kick Warage na litiro 32 za Kanyanga.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje yasobanuye uko ibyo biyobyabwenge byafashwe agira ati,"Abari babyikoreye bahuye n’irondo rya Polisi n’Ingabo; babona bagiye gufatwa, maze babikubita hasi bariruka. Iperereza rirakomeje kugira ngo bafatwe."

Yagarutse ku bubi bw’ibiyobyabwenge agira ati,"Ijambo ’Ibiyobyabwenge’ ubwaryo ritanga ubutumwa. Ababyishora baragirwa inama yo kubireka kuko nta cyiza cyabyo. Abakomeza kubitunda no kubicuruza bamenye ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa babihanirwe."

Yavuze ko abenshi mu bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina baba banyoye ibiyobyabwenge; hanyuma asaba abantu bose kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo batungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ababikora.

CSP Ndayambaje yashimye Abagize Komite zo kubungabunga umutekano n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ku musanzu wabo mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi byaha.

Yagize kandi ati,"Nubwo hari abishora mu biyobyabwenge; ntitwabura gushimira abaturage bagira uruhare rufatika mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu bitewe n’uko bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo n’uruhare rwabo mu gukumira ibyaha muri rusange."

CSP Ndayambaje yavuze ko mu ngamba bafashe zo kurwanya ibiyobyabwenge harimo gushyira amahuriro yo kubirwanya mu mirenge 21 igize aka karere; aho kugeza ubu bamaze kuyashyira mu mirenge 17; ariko yongeraho ko mu minsi ya vuba bazaba bahetuye imirenge yose.

Yibukije ko ibinyobwa n’ibindi bintu biri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge mu Rwanda harimo urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Muriture, Chief Waragi, Suzie, Kole (Kuyihumeka), Lisansi (Kuyihumeka) , n’ikindi kinyobwa cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yavuze ko bifatwa nk’ibiyobyabwenge kubera ko birengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro nk’uko biteganywa n’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.

Yongeyeho ko gifatwa kandi nk’ikiyobyabwenge ikindi kinyobwa cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, Kole (Kuyihumeka), Lisansi (Kuyihumeka) nk’uko biteganywa n’iri Tegeko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo