Kwamamaza

UMUTEKANO

Ibirwanisho byakoreshejwe mu ntambara y’isi biri gutezwa cyamunara

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Ibirwanisho byakoreshejwe mu ntambara y’isi biri gutezwa cyamunara

Ibi ni bimwe mu bimodoka by’intambara byakoreshejwe mu gitero cya D-Day i Normandie mu ntambara ya kabiri y’isi

Ibimodoka by’intamabara n’ibindi birwanisho byakoreshejwe mu ntambara ya Kabiri y’isi yose byatejwe cyamunara nyuma yo kubura ba mukerarugendo baza kubisura.

Ibimodoka binini n’ibindi bikoresho byakoreshejwe mu ntambara ya akabiri y’isi yose mu gitero cyabereye mu gace ka Normandie mu gihugu cy’u Bufaransa biri gutezwa cyamunara mu mujyi wa Catz.

Byinshi muri ibi birwanisho ni ibyakorershejwe ku munsi uzwi nka D-Day, mu gihe itsind ry’abarwanyaga igihugu cy’u Budage bagabaga igitero ku nkengero z’agace ka Normandie, iki gitero cyari icyo kubohoza agace kerekezaga mu mu burengerazuba bw’Uburayi bwari bwigaruriwe n’Abanazi bo mu Budage.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko byinshi muri ibi bimodoka by’imirwano byasanwe kuri ubu bikaba bikora neza.

Iki cyemezo cyo kubiteza cyamunara cyafashwe nyuma y’uko inzu ndangamurage yarimo ibi bikoresho yari imaze imyaka itatu ikinguye ariko ikaba itarigeze ibona ba mukerarugendo benshi baza kuyisura.

Nyiri iyi nzu ndangamurage yavuze ko gukusanya ibikoresho nk’ibi by’amateka ari akazi ke ndetse ngo amaze igihe kigera ku myaka 37 abikora ariko ngo kuri ubu ananijwe nuko mu gihugu cy’u Bufaransa ba mukerarugendo ari bake cyane.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza