Ibintu by’ibimogi byatumariye abana-ACP Rutikanga Rogers

1

Umuyobozi wa Police mu mujyi wa Kigali ACP Rutikanga Rogers yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano bagafatanya guca burundu ibiwuhungabanya birimo n’ibiyobyabwenge .

Ibi uyu muyobozi wa Police yabivugiye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo mu muhango wo gusinya imihigo yo kwita ku isuku ndetse n’umutekano mu mujyi wa Kigali.

Abayobozi b’utugari n’imidugudu bigize umurenge wa Gosozi basinye iyi mihigo mu izina ry’abaturage bemeranya kuzafatanya kuyishyira mu bikorwa.

ACP Rutikanga Rogers nawe wari witabiriye uyu muhango yongeye kwihaniza abaturage bacuruza bakanakora ibiyobyabwenge, ababwira ko bakwiye kubireka kuko byangiza urubyiruko.

Ati :”Ibintu by’ibimogi byatumariye abana rwose. Urubyiruko rurimo kujya mu biyobyabwenge kandi ibiyobyabwenge ntabwo bicuruzwa n’abo bana . Ibiyobyabwenge bicuruzwa n’abantu bafite imyaka y’ubukure bareba amafaranga gusa ntibarebe ko urubyiruko iyo ruyobye ubwenge rudashobora kugira ejo hazaza, turabasaba rero ngo muhaguruke muvuge muti “ NO” ku biyobyabwenge.”

ACP Rogers yabwiye abaturage ko ibyo avuga babifite muri za raporo ariko kandi ashimira abaturage ko aribo bakesha amakuru atuma babifata.

Ati:”Sinzi niba mwebwe mubihakana muti nta biyobyabwenge biba hano, twajya impaka kuko twe tuba tubifite mubyo twafashe mu mikwabu, inzego zose z’umutekano zifatanyije kandi na za raporo ziba zizanywa namwe abaturage kandi ibyo byose nabyo ni ibituma dushimira mwese abaturage kuko n’ibyo byose dufata ni ubufatanye tuba dufitanye namwe abaturage.”

ACP Rogers yavuze ko umutekano mwiza w’u Rwanda amahanga aririmba imizi yawo ari ubufatanye bw’abaturage n’abawurinda bambaye impuzankano.

Yasabye abaturage ba Gisozi na Gasabo muri rusange gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kuwurinda.

Yavuze ko abacuruza n’abakora ibiyobya bwenge ari abaturanyi b’aba baturage cyangwa abavandimwe babo, asaba gutanga amakuru kugirango bikumirwe bitarateza ibibazo.


Abayobozi b’utugari basinya imihigo

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza Madame Patricie Muhongerwa yasabye abaturage guharanira kwesa iyo mihigo bashyira mu bikorwa ibyo basinyiye.

Ati:”Baravuga mu Kinyarwanda cyacu ngo imfura aho zisezeraniye niho nzihurira ubungubu tugiye ku rugamba… buri muryango buri mudugudu wihe intego uvuge uti turabigeraho uko byagenda kose, dufate iyo myumvire tuti ntacyatunanira.”

Umujyi wa Kigali ufatanyije na Police nibo bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mihigo y’umutekano n’isuku bakanahemba abitwaye neza kurusha abandi.


Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza Patricie Muhongerwa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. nibyo uwo muyobozi wa police yatangaje nukuri, ibiyobya bwenge bidindiza iterambere ryurubyiruko ndeste nokugira ibitekerezo bibateza imbere ntibishoboka ,abaturage aho dutuye dutange amakuru yabacuruza ibiyobya bwenge ndeste nababinywa.

Tanga Igitekerezo