Kwamamaza

UMUTEKANO

Huye: Hangijwe litiro 1, 200 za Muriture, abaturage basabwa kureka kuyenga

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Huye: Hangijwe litiro 1, 200 za Muriture, abaturage basabwa kureka kuyenga

Umukwabu Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye yakoze ku itariki 9 z’uku Kwezi mu kagari ka Kiruhura, mu murenge wa Rusatira, mu karere ka Huye yawufatiyemo litiro 1, 200 z’inzoga yitwa Muriture ifatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda.

Izi litiro z’iyi nzoga zafatiwe mu nzu y’uwitwa Habineza Balthazar ugishakishwa kubera ko atari iwe ubwo zafatirwaga iwe mu rugo. Hafatiwe kandi amapaki abiri y’umusemburo witwa Pakimaya n’ibindi bintu bitandukanye yakoreshaga yenga iyo nzoga.

Bivugwa ko abenga Muriture bavanga amazi, ifu y’amasaka, isukari, amatafari aseye; hanyuma bagashyiramo umusemburo witwa Pakimaya.

Muriture ifatwa nk’Ikiyobyabwenge nk’uko biteganyijwe mu mugereka wa mbere w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo. Ibindi biri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge mu Rwanda harimo Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Chief Warage na Suzie. Iri Teka rivuga kandi ko guhumeka Kole na Lisansi na byo biyobya ubwenge.

Kuri uwo mugereka havugwamo kandi ko ikindi kinyobwa cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize na cyo gifatwa nk’ikiyobyabwenge kimwe n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

Ingingo ya 24 y’Umutwe wa III w’Itegeko N° 03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa gifatwa nk’Ikiyobyabwenge.

Ibiyobyabwenge bifashwe birangizwa mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guterwa n’inyobwa ndetse n’ikoreshwa ryabyo.

Ni muri urwo rwego izo litiro 1, 200 za Muriture zikimara gufatwa zahise zangizwa. Amagana y’abaturage bitabiriye icyo gikorwa bakaba barabwiwe ndetse basobanurirwa ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubitunda, kubicuruza no kubinywa; banasabwa kubyirinda; ubwo butumwa bakaba barabuhawe n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rusatira, Inspector of Police (IP) Dominique Nkurunziza.

IP Nkurunziza yasabye abari aho kwirinda kwenga, gucuruza no kunywa Muriture n’izindi nzoga zitemewe ndetse n’ibindi biyobyabwenge. Yababwiye ko izo nzoga zitera uburwayi butandukanye abazinywa, kandi ko ziyobya ubwenge bwabo, hanyuma bagakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa no gufata ku ngufu.

Yababwiye ati,"Ndizera ko mujya mwirebera ubwanyu uko ibiyobyabwenge bigenza ababinyoye. Ubwo mumaze gusobanukirwa ububi bwabyo mubyirinde kandi mugire uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo mutanga amakuru yerekeye ababikora."

Umuyobozi w’iyo Sitasiyo ya Polisi yabwiye kandi abaturage bitabiriye icyo gikorwa ati ,"Nubona umuturanyi wawe anywa ibiyobyabwenge cyangwa abicuruza uzamugire inama yo kubireka. Natakumvira uzamenyeshe inzego zibishinzwe ayo makuru. Niwigira ntibindeba ukumva ko nta cyo bigutwaye uzaba wibeshye kuko abo babinywa bashobora gusambanya umwana wawe igihe icyo ari cyo cyose; ku buryo bishobora kumuviramo ingaruka zikomeye zirimo uburwayi budakira."

Yababwiye ko gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza