Huye: Hadutse abantu bitwaje intwaro gakondo bariba ,barakubita baranakomeretsa

2

Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Kabona, mu Mudugudu wa Kibiraro hateye abantu bitwaje intwaro za gakondo zirimo impiri, inkoni n’imihoro baduka mu bantu barabakubita baranabakomeretsa.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 29 Kamena 2017 aho ngo aba bantu baje bakubita abantu bari baraye irondo.

Meya w’Akarere ka Huye Muzuka Eugene yatangarije Makuruki ko abo bantu bari hagati ya batanu n’umunani binjiye mu kagari ka Kabona bakiba ingo ebyiri bakanakubita abantu babiri bakabakomeretsa.

Meya Muzuka yatangaje ko abakomerekejwe ari babiri ubu bari kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Kaminuza i Huye mu gihe Polisi ikomeje gushakisha abo bajura.

Meya Muzuka yagize ati: "Abajura bateye nijoro, baza bakubita irondo, irondo rivuza induru barabatangatanga ariko baza kubacika bambukira aho duhuriye na Gisagara baba baragiye. bibye mu ngo ebyiri hamwe bahatwara Recteur-CD ahandi muri butiki bahatwara ibihumbi 50."

Yakomeje agira ati: "Hari abo bakubise barabakomeretsa ubungubu abari kwa muganga ni babiri, abo bajura bari bari hagati ya batanu n’umunani, ntawe urafatwa bahise batoroka baragenda."

Makuruki yavuganye n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi avuga ko Polisi ikiri mu iperereza kugirango ize gutangaza amakuru nyayo imaze gukora iperereza ryimbitse kuri abo bagizi ba nabi.

IP Kayigi ati: "Biracyarimo urujijo, turimo gushaka amakuru, turacyafite byinshi turi gukusanya kugirango tubitangaze."

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Theater. cyangugu, huye, ejo nahandi! kugeza amatora arangiye!! ariko dufite umutekano uhagije da! izo nterahamwe ntacyo zizageraho nubwo zisigaye zinjirana ingobo zacu zikomeye!!!

Tanga Igitekerezo