Havumbuwe imibiri 2 mu mugezi bakeka ko harimo umunyamakuru waburiwe irengero

1

Jean Bigirimana wari umunyamakuru w’ikinyamakuru Iwacu
Kuri uyu wa 11 Kanama 2016 havumbuwe indi mibiri ibiri y’abantu bataramenyekana imyirondoro mu mugezi wa Mubarazi mu ntara ya Muramvya mu gihugu cy’u Burundi ubwo polisi y’iki gihugu yari mu gikorwa cyo gushakisha umunyamakuru w’ikinyamakuru Iwacu waburiwe irengero.

Jean Bigirimana wari umunyamakuru w’ikinyamakuru Iwacu nyuma akaza kuburirwa irengero, kuri ubu akomeje gushakishwa.

Amakuru dukesha RFI aravuga ko iyo mibiri yabonywe n’abanyamakuru bagenzi be barimo gushakisha ko bamubona mu gace yaburiyemo ka Bugarama, bakaba bahise batabaza inzego z’umutekano ngo zikure mu mazi iyo mibiri basuzume ko hatarimo Jean Bigirimana umunyamakuru umaze iminsi aburiwe irengero.

Iyi mibiri yakuwe muri uyu mugezi byagaragaraga ko imaze iminsi kuburyo byari bigoye kumenya isura yabo.

Umuyobozi wa Iwacu Abbas Mbazumutima yavuze ko byari bigoye kumenya imyirondoro y’iyi mibiri bityo bakaba bategereje ko izakorerwa ibizamini bya ADN bityo hakamenyekana niba haba harimo umunyamakuru Jean Bigirimana.

Nyuma yo kubona bigoye kumenya amazina y’abo bantu, bahise bajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Muramvya.

Inzego z’umutekano mu Burundi zahakanye ibyo kuba haba harimo uyu munyamakuru Bigirimana ahubwo zemeza ko zikomeje gukora iperereza ngo hamenyekanye aho uyu munyamakuru yaba yararengeye.

Byari biteganyijwe ko uyu munsi tariki 12 Kanama 2016 ari bwo hamenyekana imyirondoro y’aba bantu niba haba harimo n’uyu munyamakuru gusa Ikinyamakuru Iwacu kikaba cyatangaje ko batabashije kubimenya kikaba kiteguye kubaza imyirondoro y’aba bantu mu cyumweru gitaha.

Umunyamakuru Jean Bigirimana yabuze tariki 22 Nyakanga 2016, benshi bakaba baragiye bavuga ko yafashwe n’urwego rushinzwe iperereza rwo mu Burundi (SNR) GUSA IGIPOLI CY’U Burundi kikaba gihakana ko yaba yarafashwe n’inzego z’umutekano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Gusa abagumya gukora ubwo bwicanyi mu burundi lmana izabahe imivumo bakwiye kdi nabo bazapfa

Tanga Igitekerezo