HCR yihakanye imodoka iherutse gukorera impanuka i Nyamasheke igasangwamo urumogi

Imodoka yakoze impanuka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko imodoka iherutse gukora impanuka mu Karere ka Nyamasheke bakayisangamo urumogi atari iyabo.

Tariki ya 16 Kanama ninjoro nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser yakoreye impanuka mu Kagali ka Kanazi, mu Murenge wa Ruharambuga i Nyamasheke.

Icyo gihe abashinzwe irondo baje gutabara, bahageze basanga iyo modoka ari iya HCR ndetse inapakiye ibiro bisaga 80 by’urumogi, gusa umushoferi wayo basanga ntawe urimo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru kuri uyu wa 23 Kanama, HCR yahakanye ibyo kuba iyo modoka ari iyayo.

Uyu muryango wemera ko imodoka yakoze impanuka yahoze ari iyawo, icyakora ngo waje kuyiguriza undi muryango wita ku kiremwamuntu AHA [Africa Humanitarian
Action].

HCR ivuga ko iyo yagurije ibikoresho, igirana amasezerano n’abo yabihaye bikajya mu bubasha bwabo, hagira ikiba bakabyirengera.

Itangazo rigira riti “Amasezerano y’Uburenganzira bw’Imikoreshereze ni uburyo busanzwe bukoreshwa ku bafatanyabikorwa bacu mu gukoresha no kugenzura ibikoresho biri mu nguzanyo, UNHCR ikaba iha abafatanyabikorwa uburenganzira bwo kugenzura imikoreshereze ya buri munsi y’ibyo bikoresho. Ni nayo mpamvu, UNHCR itagenzuraga mu buryo buziguye iyi modoka yakoze impanuka; AHA yo ikaba yemera uruhare rwayo mu gukoresha no kugenzura iyo modoka yakoze impanuka.

HCR ivuga ko umukozi wari utwaye iyo modoka ari uwa AHA , icyakora ngo nawe nta burenganzira yari afite , ngo kuko yari amaze kubeshya ko hari ubutabazi bwihutirwa mu nkambi ya Kigeme.

Ubusanzwe ngo HCR ifite uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura imodoka zayo aho ziri hose (tracking devices) , gusa iyo modoka yo ngo kuko yakozwe kera, ubwo buryo nta bwari burimo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Theobard Kanamugire yavuze ko nubwo iperereza rigikomeje, ngo impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umushoferi yagenderagaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo