Gutangaza abashakishwa no gusaka kubw’iperereza byavanywe mu nshingano za Polisi

Icyicaro gikuru cya polisi y’u Rwanda

Mu nshinano za Polisi ntihakirimo ishingano zo gutangaza mu binyamakuru abantu bakekwaho ibyaha bagishakishwa ndetse no gusaka ku mpamvu z’iperereza ku byaha.

Mu igazeti ya Leta yasohotse kuri uyu wa Kane harimo Itegeko rishya rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 6 y’iryo tegeko hagaragaramo ko polisi itemerewe gutangaza mu binyamakuru amakuru y’ugikekwaho icyaha kandi agishakishwa n’ubutabera.

Itegeko ryo mu mwaka 2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda ryemereraga Polisi kuba yatangaza mu binyamakuru amafoto cyangwa se umwirondoro w’ukekwaho icyaha mu gihe agishakishwa.

Ingo ya 19 y’iryo tegeko yagiraga iti “Iyo bikenewe Polisi y’ u Rwanda ishobora gushyira mu bitangazamakuru cyangwa kumenyekanisha mu bundi buryo bwose ibiranga umuntu wese ukekwaho icyaha ushakishwa, hakoreshejwe amafoto, ibishushanyo n’ibindi bisobanuro byangombwa.”

Ubu itegeko ryasohotse rigaragaza ko Polisi itecyemerewe gukora izo nshingano.

Mu zindi nshingano Polisi yambuwe harimo gusaka ku mpamvu z’iperereza, aho kuri ubu bizajya bikorwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

RIB yemejwe muri Werurwe uyu mwaka yitezweho gukorana ubunyamwuga mu gukora iperereza ku bakekwaho ibyaha no kubatahura.

Nubwo RIB ari urwego rwigenga rudashinzwe umutekano, hari aho ruzajya rwitabaza ibikoresho birinda umutekano nk’imbunda cyangwa amapingu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo