Guca inyuma abayobozi b’imisigiti biri mu bituma abasilamu bo mu Rwanda biyunga n’abaterabwoba

Mufti mushya w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim avuga ko bagiye guhangana n’ahantu inyigisho zose z’ubutagondwa zituruka

Umuyobozi mushya w’idini ya Islam mu Rwanda Sheikh Hitimana Salim yatangaje ko kuba hari bamwe mu bayisilamu baca inyuma abayobozi b’imisigiti bakigisha bagenzi babo inyigisho mbi ngo biri mu by’ibanze byatumye abasilamu bo mu Rwanda bishora mu bikorwa by’iterabwoba.

Mu minsi yashize bamwe mu basiramu bo mu Rwanda batawe muri yombi bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wiyitirira Leta ya Kiyisilamu (ISIS) ndetse umwe muri bo Sheikh Mugemangango wari uhagarariye umusigiti wa Kimironko bikamuviramo kuraswa na polisi y’igihugu ivuga ko yamurashe agerageza gutoroka.

Ibi byabaye nk’ibintu bishya mu matwi y’abanyarwanda kuko idini ya Islam mu Rwanda itari isanzwe izwiho ibikorwa by’iterabwoba.

Gusa mu kiganiro cyihariye umuyobozi mushya w’idini ya Islam mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yahaye Makuruki.rw yavuze ko ibi bikorwa ahanini byatewe n’ibintu binyuranye birimo no kuba hari abasilamu baca inyuma abayobozi b’imisigiti mu gihe baba badahari bagapangiramo ibyo bikorwa by’iterabwoba.

Ati:” Urabona muri isilamu tugira inzego kuva hasi kugera kuri Imamu (Imam) kuko inzego zacu zubatse kuva ku musigiti kugera ahangaha nicaye. Rimwe na rimwe kuba umuyobozi ataba afite gukirikirana ibikorerwa ku musigiti amasaha yose, rimwe na rimwe abantu bakaba bajya bakoresha umusigiti mu masaha wenda we ubwe adahari cyangwa se yarangaye bagakoreramo izo gahunda bakazigisha. Nanone hagaragaye ko hari amazu amwe n’amwe akoreshwa, abantu bagahurira mu nzu y’umuntu runaka bakahaganirira izo gahunda.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko n’ikoranabuhanga ryagize uruhare mu gutuma abanyarwanda bishora mu bikorwa by’iterabwoba bitewe n’uko ngo ikoranabuhanga rituma ikintu kibereye ahantu runaka gihita gisakara ku isi hose kuburyo bantu bahita bagisamira hejuru.

Ati:”Urebye byaciye mu nzira nyinshi ariko inzira ya mbere ni interineti, kubera ko abantu bashobora gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bworoshye, urabizi igihugu cyacu kiri ku isonga, umuntu agafata imashini ye na modemu (modem) akaba yahita yihuza n’Isi mu buryo bworoshye icyo cyabaye nk’icyuho. Icyuho kindi cyakoreshejwe ni icyo nakwita ubukene kuko hagaragayemo abantu b’urubyiruko akenshi bagaragara ko baba baraho nta cyo bakora cyangwa bari no mu mashuri ku buryo umuntu yahamusanga akamushyiramo imyumvire ye ugasanga amufatanyije n’ubukene amushyizemo imyumvire ye.”

Mufti mushya nk’umuntu utangiye aka kazi asangamo ibi bibazo, avuga ko bazagerageza kubishakira ibisubizo harimo kwigisha abasilamu kugira ngo bajye birinda gutwarwa n’inyigisho zibabibamo urwango.

Avuga kandi ko abasilamu bo mu Rwanda na bo bafashe ingamba harimo ibiganiro bigomba kubaho ku bantu b’ingeri zitandukanye harimo abagore nk’abantu bakunze kuba hafi y’imiryango cyane ndetse no gukirikirana abana babo.

Mufti Salim avuga ko hari na gahunda zizunganira izo nyigisho harimo kwita ku rubyiruko rushobora gushukwa n’ubukene, tukaba rwasubizwa mu mashuri rukigishwa imyuga rugashakirwa uko rubaho neza.

Kugeza ubu abantu bagera kuri 17 ni bo bafungiwe kwishora mu bikorwa by’iterabwoba, aho abo bose bakurikiranyweho n’ubutabera bw’u Rwanda gukorana n’umutwe w’abarwanyi wa Islamic state.

Alexis MUSABIREMA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo