Kwamamaza

UMUTEKANO

Gikondo: Umusirikare yarashe umuturage aramwica

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Gikondo: Umusirikare yarashe umuturage aramwica

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 09 rishyira uwa 10 Gicurasi, mu kagari ka Rwampala mu murenge wa Kigarama humvikanye urusaku rw’amasasu ubwo umusirikare yarasaga umucuruzi w’akabari witwa Ivan Ntivuguruzwa akamwica.

Abaturiye aho ibi byabereye batangaje ko uyu musirikare yarashe uyu muturage ubwo yatabaraga umusirikare mugenzi we warwanaga n’uyu muturage ndetse ngo yari yanamaze kumwaka imbunda.

Ikinyamakuru Umuseke cyatangaje ko imvano y’imirwano hagati y’umusirikare n’uwo mucuruzi w’akabari ari uko umusirikare yari arimo kuganira n’umugore wa Ivan Ntivuguruzwa bikababaza bigatuma Ntivuguruzwa ajya kumurwanya.

Hari kandi abavuga ko byatewe nuko uyu musirikare yari yanze kwishyura inzoga yari yanyoye aho uyu mugore acururiza (mu kandi kabari gatanukanye n’ako umugabo we yacururizagamo), bigatuma ahamagara umugabo we ngo aze kumwishyuriza uwo musirikare bikaza guteza imvururur zavuyemo imirwano ari nabwo uyu musirikare yarashe Ivan Ntivuguruzwa.

Uyu musirikare watabaye ngo ahageze yahise arasa uyu muturage amasasu menshi ahita ahasiga ubuzima.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana yatangaje ko RDF ibabajwe n’ibyabaye avuga ko yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo.

Yavuze kandi ko hahise hatangira iperereza ku cyateye iyo mirwano kandi ko abo abasirikare babiri bari bari kuri irondo bahise batabwa muri yombi ubu bari mu bugenzacyaha kandi vuba ngo bazagezwa imbere y’ubutabera.
.

IBITEKEREZO

  • rutare Yanditse:

    umuntu arajya gusindana imbunda mu kabari ngo ni discipline?

  • Max Yanditse:

    Abaturage tugerageze kudasuzugura inzego zishinzwe umutekano mwibuke nyabugogo muri gare umuturage ajya gukubita umupolisi tablete agahita amurasa none nuwo ivan urumva yaramaze kumwaka imbunda urumva hari hasigayiki? Urumva yahise yitabara nta partinaship yakabaye ibaho hagati ya bantu bakoresha imbunda nabaturage ntamumurage ukibwirwa ngo azumve!

  • kagabo Yanditse:

    Birababaje pe
    RIP Ivan

  • ruhaya mazi Yanditse:

    Rwose birababaje kunva urupfu nkurwo kandi namwe ba sivire bagenzibange turi gukabya gucamazi ingabo cyane turabona umusirikare tukabona ntacyavuze imbere yacu none bo burya ntibakunda Umuntu ubamenyera kandi nibyope icyambeere iriya miforume iriho idarapo yurwanda usuzuguye uryambaye ntiwanakubaha ryabendera koko natwe turakabije gusuzugura ingabo ntamahane ingabo zacu zigira ntarugomo zaratojwe ariko natwe tububahe icyambere twiyubahe twubahe ningabo zacu niyo yabura ubwishyu ntiwaza umufata mwizosi kuko umurusha ibigango no nigeshi yaratojwe ahubwo wagana abamushinzwe banakwishyura nireta aho guhangana .

  • john Yanditse:

    ibi byo ni ibiki se kandi nonese abakabaye baducungira umutekano nibo bari kutuvanamo bamwe ahaaaaaàa?!?!!!???

  • Samu Yanditse:

    Ingabo zacu zigira ikinyabupfura ubugenzacyaha buzashishoze neza nyirabayazana

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo

Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza