Kwamamaza

UMUTEKANO

Gicumbi: Barinubira gushyikiriza polisi abajura b’inka, bakabatanga mu rugo

Yanditswe

kuya

Gicumbi: Barinubira gushyikiriza polisi abajura b’inka, bakabatanga mu rugo

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Kageyo, Rukomo na Bwisige barashinja inzego za polisi n’ubushinjacyaha kudahana abajura bakabarekura bataryojwe ibyaha bakoze.

Ibi abaturage babitangarije Makuruki.rw nyuma y’aho bafashe abajura bibye inka zabo zimwe bakazibafatana izindi bakemera ko baziriye ko bazazishyura bamara gushyikirizwa inzego z’ubutabera bakarekurwa batishyuye ibyo biyemereye.

Mutuyeyezu Drocelle ni umwe mu bwibwe inka, atuye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Gihembe Umurenge wa Kageyo; aragaruka ku cyo yita akarengane avuga ko yagiriwe n’ubucamanza .

Atoi: “banyibye inka, abanyibye bafatwa inka zimwe bakizifite barazisubiza jyewe nsanga ikimasa cyanjye barakiriye bemera kucyishyura. Ngiye kuri polisi kubaza aho bigeze nsanga barabarekuye uwanyibye kandi ataranyishyura”.

Uyu mukecuru yakomeje avuga ko yakomeje kujya yoherezwa ku rukiko ariko ngo inshuro yagiyeyo ntacyo byatanze akaba ari ho ahera avuga ko yarenganyijwe kuko ngo bamwohereza kuburana kandi uwo arega yaremeye kwishyura ahubwo akarekurwa atishyuye.

Abandi baturage baganiriye na Makuruki.rw bavuga ko bibababaza kubona bafata umujura polisi ikamurekura. Bo babibona nko gutiza umurindi abajura kuko ngo iyo arekuwe aragaruka agakomeza kwiba.

Aba baturage basaba Polisi ko yajya ihana abajura yihanukiriye,kuko ngo kurekura abajura cyangwa abaketsweho ubujura ari byo biri gutuma ubujura butaranduka burundu.

Nzamurambaho Bonaventure, ni Umuyobozi w’Umurenge wa Bwisige agaruka ku kibazo cy’aba baturage avuga ko ari we ubwe washyikirije Polisi abo bajura ariko ko na we yabonye barekurwa ariko ngo ibindi ntibiba bikimureba iyo ukekwa yashyikirijwe Polisi.

Yagize ati: “ni njye washyikirije abo bajura inzego z’ubugenzacyaha kuko abajura bafatiwe muri uyu murenge inka zimwe bakizifite baniyemerera ko zimwe baziriye ariko nanjye natunguwe no kubona umwe muri bo yararekuwe, rero iyo umuntu twamushyikirije polisi ntabwo tumenya ibikurikiyeho kuko polisi ntiduha raporo”.

Bonaventure yakomeje avuga ko umuturage afite uburenganzira bwo kwikurikiranira ibye kugeza birangiye kandi ko yemerewe kugera aho ashaka hose akamenya amakuru y’uko ikibazo cye gihagaze.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru IP Innocent Gasasira abajijwe ku irekurwa ry’abafatanwe igihanga n’abandi bajura muri rusange, yavuze ko badafunga umuntu iminsi irenze itanu.

Yakomeje avuga ko bafite urwego rw’ubugenzacyaha ariko umuntu wese ufashwe bamwohereza mu nkiko akaburanishwa n’inkiko. Yaboneyeho gusaba abafite ibibazo kujya bakurikirana bakamenya uko imanza ziba zaciwe.

Ngombaniro Tharcisse umuhuzabikorwa w’abajyanama mu by’amategeko (MAJ) mu karere ka Gicumbi we avuga ko ufatanywe ibimenyetso hari amategeko amuhana ariko ngo ikirego kigakurikiranwa n’uwibwe.

Yagize ati : « iyo umuntu ahamwe n’ibyaha by’ubujura hari amategeko amuhana, nyir’ukwibwa ashobora kuregera indishyi ari uko icyaha cyahamijwe uregwa ».

Yakomeje avuga ko iyo urukiko rumaze gusuzuma icyaha rufite uburenganzira bwo gufata imyanzuro igendanye n’icyaha; akaba yavuze ko bashobora gufunga umuntu by’agateganyo, gufungiswa ijisho, cyangwa se babona nta mpamvu zikomeye zatuma umuntu akomeza gufungwa akaba yarekurwa ariko agakomeza gukurikiranwa.

Ngombaniro yaboneyeho gusaba abaturage kujya bagana inkiko bakamenya imyanzuro iba yafashwe ku birego baba batanze.

Ingingo ya 300 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda iteganya ibihano ku bujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho; uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Patrick RURINDA/Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza