Gicumbi: Umugabo wacitse ku icumu yishwe aciwe ijosi

8

Mugabo yasanzwe yiciwe ku buriri bwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena 2016, ni bwo umugabo witwa Mugabo Theoneste w’imyaka 48 yasanzwe mu nzu ye yishwe aciwe ijosi n’abantu bataramenyekana ndetse n’icyatumye yicwa kikaba kitaramenyekana

Mugabo Theoneste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari atuye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Bukure, akagari ka Karenge , umudugudu wa Nyarutovu.

Amakuru y’urupfu rwa Mugabo Theoneste yamenywe bwa mbere na Nyirasenge witwa Mukaminega Dansilla.

Uyu Mukaminega yategereje nyakwigendera ngo amufashe akazi yari asanzwe amufasha ko gukora muri resitora abona atinze kuza, agerageje kumuhamagara inshuro nyinshi ngo akumva terefone ye itari ku murongo, nibwo yagiye kureba uko umwisengeneza we yaramutse asanga yishwe aciwe ijosi.

Ahagana saa 7h10 za mugitondo ngo ni bwo Mukaminega yageze mu rugo rwa nyakwigendera atungurwa no gusanga inzu ye irangaye, maze mu kwinjira ngo asanga Mugabo yishwe akaswe ijosi ndetse n’umuhoro bamwicishije ukirambitse hejuru y’umurambo we wari uri ku buriri bwe.

Mugabo w’imyaka 48, ngo yari akiri ingaragu kuko nta mugore yigeze ashaka akaba yibanaga wenyine mu nzu yubakiwe mu rwego rw’abantu barokotse Jenoside yakorewe abatusti batishoboye.

Umuyobozi w’umurenge wa Bukure Rusizana Joseph yatangarije Makuruki.rw ko ibyaha nk’ibi ari ubwa mbere bibaye muri uyu murenge, ndetse ko nta bibazo bizwi uyu muturage yari afitanye n’abaturage ku buryo ari byo yaba yazize.

Umunyamakuru wa Makuruki.rw wageze aho ibi byabereye, yatubwiye ko inzego z’umutekano (Polisi n’ingabo) zahageze ari ko nta makuru ziratangaza.

Twagerageje kuvugana kuri telefone n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru IP Innocent Gasasira ntiyabasha kutwitaba.

Mu minsi ishize muri aka karere mu murenge wa Rwamiko uhana imbibi n’uyu wa Bukure, na bwo havuzwe ibikorwa by’urugomo ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho havugwaga abantu batazwi bararaga batera amabuye ku mazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 no gufata mu mugongo abayirokotse, ibikorwa nk’ibi bifatwa nko gushinyagurira abarokotse Jenoside ndetse bikanagagaza ko hari abagifite ingengabiterezo ya Jenoside.

NDARISABAMUNGU Paul Clement

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. Imana imwakire mubayo pe.ariko biteye agahinda kubona harabagifite ubugome bungana gutyo.ko twageze habi hashoboka mwaretse tukubaka urwatubyaye mumahoro?

  2. Twese tubabajwe nabo bagizi banabi hakorwe ibishoboka abo bicanyi ruharwa bakurwe mubantu nibiba ngombwa bashyirwe kukarubanda iki nigisebo kubasigaye kandi ni ntimba kubarokotse!

  3. Twese tubabajwe nabo bagizi banabi hakorwe ibishoboka abo bicanyi ruharwa bakurwe mubantu nibiba ngombwa bashyirwe kukarubanda iki nigisebo kubasigaye kandi ni ntimba kubarokotse!

  4. Andika Igitekerezo Hano izo nkozi zibibi zirimo gukora ibyo zishakishwe zishyikirizwe ubutabera

  5. Mbabajwebikomeye nuwomusore witabye Imana. cyembona hagakwiriye gusubizwaho igihano cyurupfo kubantu bishe abandi kuko birakabijerwose .
    Imana imuhuze nabayo.,

Tanga Igitekerezo