Kwamamaza

UMUTEKANO

Gicumbi: Uruhinja rw’ukwezi kumwe rwibiwe mu bitaro bikuru bya Byumba

Yanditswe

kuya

Gicumbi: Uruhinja rw’ukwezi kumwe rwibiwe mu bitaro bikuru bya Byumba

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 23 Kamena 2017 nibwo mu bitaro bya Byumba umubyeyi witwa Mukandereyimana Chantal wari umaze igihe muri ibi bitaro yagaragaye atabaza inzego z’umutekano avuga ko yibwe uruhinja rw’ukwezi kumwe.

Uyu mubyeyi avuga ko hari umuntu waje aje gusura abandi barwayi mu bitaro na we, baganira akanya gato nk’umuntu baziranye hanyuma asohotse gato agiye gushaka ubwiherero asanga umwana we yibwe.

Mukandereyimana yagize ati: “ hari umukobwa waje kureba bagenzi be ageze hano asanga batashye tuba tuganira. Bibaye nka saa kumi n’ebyiri ndasohoka ngiye mu bwiherero ngarutse umwana ndamubura, ndashakisha ndaheba.”

Iyibwa ry’uru ruhinja ryahangayikishije ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi ndetse n’inzego z’umutekano.

Twagerageje gushaka umuvugizi wa Polisi mu karere ka Gicumbi na Rulindo ntiyaboneka kuri telefone.

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari amakuru twabashije kumenya ko hari umugore wafatanwe uruhinja akaba yafashwe ageze ahitwa Kajevuba yerekeza i Kigali.

Ubwo Makuruki.rw yageraga kuri ibi bitaro yasanze uyu mubyeyi yicaye iruhande rw’abashinzwe umutekano w’ibitaro (abasekirite) bakaba bavuze ko bategereje imodoka imutwara aho Kajevuba ngo barebe niba umwana polisi yafatanye umujura ari uwe.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba yemeza ko umwana yibwe ariko ko hari uwafatiwe Kajevuba akaba ari yo mpamvu bohereje uyu mubyeyi kureba niba uwo mwana ari uwe.

Iyi nkuru turakomeza tuyibakurikiranire

Rurinda Patrick

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza