Gicumbi: Umurambo w’umusore w’umukarani watoraguwe ku igorofa iri kubakwa

Mu gitondo cyo kuri uyu cyo kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nyakanga 2016, ku igorofa itaruzura ya Muvuzankwaya Leonidas, iherereye mu mudugudu wa Gacurabwenge, mu kagari ka Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba, hasanzwe umurambo w’umusore wasanganywe ibikomere mu mutwe, gusa kugeza n’ubu ntiharamenyekana icyo yazize.

Uyu musore wasanzwe yitabye Imana, yitwa Iyamuremye Samuel wari ufite imyaka 26 y’amavuko, akaba yakomokaga mu murenge wa Kageyo, mu kagari ka Muhondo, mu mu mudugudu wa Mwange. Ubusanzwe ngo yakoraga akazi ko kwikorera imizigo y’abantu mu isoko rya kijyambere rya Gicumbi.

Twizeyimana Jean Marie Vianney, umuzamu w’iyo nyubako, akaba ari we wabonye bwa mbere umurambo w’uyu musore, yavuze ko yazindutse ashaka amazi yo gukaraba mu maso maze ngo agasanga umurambo wa nyakwigendera munsi y’iyi nyubako abereye umuzamu, aryamye yapfuye anafite ibikomere ku mutwe, byahise bituma ngo atabaza abayobozi n’abaturage.

Aganira na Makuruki.rw Twizeyimana yagize ati: “Nabyutse mu gitondo ngiye koga, nshaka ibase nabuze aho iri, ndebeye mu idirishya mbona umuntu aryamye kuriya mpita mpuruza abayobozi n’abaturage.”

Uyu muzamu akomeza avuga ko kuri iyi nyubako hakunze kuza abantu batandukanye b’inzererezi, gusa ngo n’ubwo bahazaga ngo nta kibazo nk’iki cyari cyakahagaragara.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba buvuga ko hataramenyekana icyateye urupfu rw’uyu musore, gusa ngo bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bakumire ibikorwa by’ubugizi bwa nabi buhagaragara.

Bayingana Theogene, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba yagize ati: “Turasaba abaturage gukomeza umuco wo gukumira ubwicanyi mu gihe cyose babonye hari amakuru yafasha gukumira ubwicanyi, nubwo icyishe uriya muturage kitari cyamenyekana. Ariko biragaragara ko hakenewe ko abaturage bakomeza gufatanya kugira ngo hakumirwe ibibazo byatuma ubwicanyi buvuka mu baturage”.

Inzu zitari zuzura ni zimwe mu zibangamiye umutekano muri uyu mujyi wa Gicumbi kuko zikunze kuba indiri z’inzererezi.

Uyu muyobozi yavuze ko bugiye gufatira ingamba bene ayo mazu, ndetse anabasaba kuyashakira uburinzi bufite imbaraga, ari nako ngo bakwiye no kwihutira kuyubaka vuba akuzura.

Yagize ati:”Ingamba ku nzu ziri kubakwa zitaruzura, ni ugushishikariza ba nyirazo bakihutira gushyiraho uburinzi n’abazamu bafite imbaraga, ku buryo ziba ari inzu zifite umutekano cyane cyane mu gihe baba bakizubaka. Turasaba kuba bagerageza kuzubaka zikarangira zikava mu nzira."

N’ubusanzwe umutekano ku nyubako ya Muvuzankwaya Leonidas wakemangwaga, bitewe n’uko mu minsi ishize hari umukwabu inzego z’umutekano zahakoreye, maze bakahafatira inzererezi, aho zimwe muri zo zafashwe zijyanwa mu bigo ngororamuco, hagamijwe gukumira urugomo rushobora kuhavuka.

Ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bikuru bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe uwari umuzamu kuri iyi nyubako yahise atabwa muri yombi na polisi sitasiyo ya Byumba, kugira ngo ubugenzacyaha bukore iperereza kuri uru rupfu.


Inyubako yatoraguweho umurambo w’uyu musore

NDARISABAMUNGU Paul Clement

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo