Gicumbi: Umunyeshuri yaburiwe irengero agiye ku ishuri

Kayiranga Venuste ngo ukwezi kugiye gushira aburiwe irengero

Ukwezi kugiye gushira umunyeshuri wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa APAPEB ruherereye mu karere ka Gicumbi witwa Kayiranga Venuste wari utuye mu mudugudu wa Rwasama, mu kagari ka Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba aburiwe irengero ubwo yabuze agiye ku ishuri.

Nk’uko bivugwa n’umuturage wiboneye uyu musore agenda, avuga ko byari ku itariki ya 27 Gicurasi 2016 mu gihe cya saa moya za mu gitondo, ubwo ngo uyu musore yari avuye mu rugo agiye kwiga.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko wigaga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ubwubatsi, ngo yatwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Double Cabine atabashije kumenya neza plaque zayo. Uyu muturage avuga ko ngo abari bari muri iyo modoka ngo bamutwaye bamusaba ko yajya kubereka aho gare ya Gicumbi iherereye.

Yagize ati:”Byari ku ya 27 z’ukwa gatanu nka saa moya za mu gitondo, imodoka ya Toyota yaraje iparika mu muhanda mu gihe uwo mwana yari ari kuzamuka munsi y’umuhanda, umugabo umwe ayisigaramo undi mugabo arasohoka atangira kwitembereza asoma agatabo."

Yakomeje agira ati "Mu gihe uwo mwana yazamukaga munsi y’umuhanda, ageze kuri iyo modoka, uri mu modoka acira mugenzi we isiri amumwereka, numva basa nk’aho bari kumuyoboza ahantu, numva ababwira ngo muragenda uyu muhanda, muzamuke, nimugera ku rusengero rw’abapene, gare iri inyuma yarwo. Umwana ahita agaruka kugira ngo yongere azamuke yigire ku ishuri barongera baramuhamagara icara mu modoka uwari hanze nawe ahita ajya mu modoka arafunga imodoka ihita igenda sinamenye neza plaque zayo kuko gusa zari RAB 540 ariko inyuguti y’inyuma sinabashije kuyibona neza”.

Ababyeyi ba Kayiranga baganira na Makuruki.rw, bavuze ko ukuzimira k’umwana wabo kwabateye ihungabana rikomeye, kuko ngo n’ubwo babimenyesheje inzego z’ubuyobozi na polisi, ngo kuzea ubu nta gisubizo cy’irengero rye bari babona.

KanamugireVenant, se w’uyu mwana yagize ati:”Twarabimenyesheje mu mudugudu barabizi, twanabimenyesheje na polisi, kandi kuri polisi baratubwiye ngo dutangeyo amafoto, kugeza ubu ngubu nta gisubizo na kimwe dufite. Birumvikana iyo ubuze umuntu wawe naba n’uwo uzi yuko yapfuye ukamushyingura, naho ubu ngubu ntabwo tuzi niba yarapfuye, ntabwo tuzi niba ariho, ntabwo tuzi aho yaba ari wenda uko amerewe. Ubu ni nko kwihangana naho ubundi twese ubu dufite ihungabana. ”

Uyu musaza avuga ko ngo abatwaye umwana we ngo baje bamubaririza mbere y’umunsi umwe, nk’uko ngo byavuzwe n’abana b’umuturanyi wabo witwa Nyanzira Valentine.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya APAPEB uyu munyeshuri yigagaho, buvuga ko buheruka kumubona ku itariki ya 26 Gicurasi uyumwaka, gusa ngo kuva icyo gihe ntibongeye kumubona, ari nabwo ngo bafatanyije n’ababyeyi bakabimenyesha ubuyobozi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, aganira na Makuruki.rw yavuze ko batangiye gukora iperereza ku iburirwa irengero ry’uyu musore kugira ngo hamenyekane niba igenda rye nta ruhare yabigizemo.

Yagize ati: “Ubu turi kwirukanka muri Rwanda Revenue dushakisha iyo modoka, n’ababyeyi nabo bari kwirukanka bashakisha, binakekwa ko nawe yaba abifitemo uruhare, ariko bigikurikiranwa, kuko tutakwemeza ko yabuze cyangwa yashimuswe, turakurikirana.”

KayirangaVenuste aburiwe irengero nyuma y’ukwezi kumwe umugore wo mu karere ka Gicumbi witwa Uzamukunda Marie Claire abonetse nyuma yo kumara yari amezi agera kuri atanu yaraburiwe irengero.

NDARISABAMUNGU Paul Clement

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo