Gicumbi: Mu musarani w’inzu ikoreramo ADRA Rwanda hasanzwemo umubiri w’umuntu

1

Uyu mubiri wabonetse ubwo baviduraga uyu musarani/ Photo. N. Paul Clement

Mu musarani wo mu gipangu cya Seminega Fulgence gikorerwamo n’umushinga wa ADRA Rwanda mu karere ka Gicumbi, giherereye mu mudugudu wa Gacurabwenge, mu kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba , hataburuwe umubiri w’umuntu utabashije kumenyekana.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21 Nyakanga 2016, mu masaha ya saa tatu za mugitondo, ubwo uyu musarane wakurwagamo umwanda hagamijwe ko wazongera gukoreshwa bundi bushya.

Uyu musarani wasanzwemo uyu mubiri ngo wari umaze igihe kitari gito waruzuye utagikoreshwa. Gusa ngo nyuma y’uko n’undi musarani abakozi b’uyu mushinga bari basanzwe bakoresha wuzuriye, ngo bashatse kuvidura uwo wa kera ari na wo basanzemo uwo mubiri.

Abaviduraga uyu musarani babonye uyu mubiri, babwiye Makuruki.rw ko baviduraga ubu bwiherero bajya kubona bakabona bageze ku mubiri w’umuntu ari na bwo ngo bahitaga batabaza ubuyobozi.

Habyarimana Jean Nepomscene wari uhagarariye iki gikorwa, aganira na Makuruki.rw yagize ati: “Twebwe n’ubundi twari twaje kuyizibura kubera ko yari yarazibye, abahungu twari twazanye baratangira akazi bakuraho beto, nta kintu cyagaragara ariko umwanda ugiye gushiramo nyine tubona hazamutse imyenda tubona ni umuntu, ubwo twahise rero tubimenyesha ubuyobozi baraza barareba."

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi mu ishami rishinzwe imiyoborere, buvuga ko bufatanyije n’umuryango wa Ibuka na polisi bwatangiye gahunda yo gukusanya amakuru kugira ngo harebwe niba uyu muntu yaba yarishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se niba yaba yarapfuye mu kindi gihe gisanzwe.

Ntezurundi Jacques umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu karere ka Gicumbi, yagize ati:” Dufatanyishe n’inzego z’umutekano twifashisha Ibuka kugira ngo turebere hamwe niba umubiri ushobora kuba ari umubiri wishwe mu gihe cya Jenoside, cyangwa se niba ari umubiri wishwe mu bindi bihe bisanzwe, kugeza ubu rero turacyakurikirana amakuru ntabwo turagera ku makuru yuzuye ubwo turacyakurikirana dufatanyije. Ubwo na Police yahageze turacyakurikirana."

Imyirondoro y’uyu muntu, igihe yapfiriye n’icyo yaba yarazize bikaba ari amayobera, gusa ngo ibyo byose bikaba bizamenyekana mu gihe inzego zishinzwe iperereza zizaba zarangije gukora iperereza.

NDARISABAMUNGU Paul Clement

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. aya makuru muzayadukurikiranire kugeza mutugejejeho irangira ryacyo ,akenshi mutugezaho inkuru nkizi ntimutubwire uko zarangiye

Tanga Igitekerezo