Mutete:Impanuka y’imodoka yahitanye umunyeshuri

1

Imodoka yahitanye umwe igwa mu mazi

Mu karere ka Gicumbi indi mpanuka y’imodoka yongeye kuba muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu ihitana umwana w’umunyeshuri ikomeretsa abandi batatu.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Mutete ku rugabano rw’uturere twa Gicumbi na Rurindo mu isantere ya Gaseke.

Umuyobozi w’umurenge wa Mutete Kamo Frank yabwiye Makuruki ko iyi mpanuka yabaye igahitana umwana w’umunyeshuri.

Ati :”Nibyo byabaye ni umwana w’umunyeshuri wagonzwe n’ivatiri yavaga Gatuna iza Kigali ahita yitaba Imana, hanyuma n’abandi batatu barakomereka harimo umudamu umwe wabonaga ko arembye cyane n’undi mugabo wababaraga cyane amaguru ndetse n’undi mugabo nawe wakomeretse ariko we byibuze yabashaga kuvuga .”

Kamo avuga ko abakomeretse bagejejwe kwa muganga. Ati :” Twahise tubajyana kwa muganga ni nanjye wabijyaniye ku ivuriro rya Kajevuba, turizera ko bazaza kumera neza. “

Umushoferi wari utwaye iyo vatiri ari muri batatu bakomeretse.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka iba, bavuga ko umushoferi ashobora kuba yari asinziriye kuko yashidutse imodoka yamurenganye umuhanda ikagwa mu mazi.

Iyi ibaye impanuka ya kabiri umunsi umwe muri aka karere kuko hari n’indi yabaye mu ijoro ryakeye yahitanye umuntu umwe agonzwe n’imodoka ya Volcano yajyaga muri Uganda.


Imodoka yabanje kugonga icyapa kigabanya Akarere ka Rulindo n’aka Gicumbi mbere yo kugwa munsi y’ikiraro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Iyi mpanika yabereye iwacu neza. Yesu ahe ubugingo uyu munyeshuri kandi aruhukire mu mahoro. Imana kandi ikize abasigaye

Tanga Igitekerezo