Gicumbi: Abanyeshuri bo mu nkambi ya Gihembe bigaragambije bamenagura ibirahuri by’ishuri

17

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 6 Kamena 2016, bamwe mu banyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kageyo ruherereye mu Murenge wa Kageyo, Akarere ka Gicumbi, banze kwinjira mu mashuri bahitamo kwigaragambya mu muhanda basaba ko abarimu babo bahagaritse akazi bagaruka mu kazi.

Nkuko amakuru aturuka muri aka karere abivuga, aravuga ko bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo basanzwe ari impunzi z’abanyekongo zatujwe mu nkambi ya Gihembe iherereye muri aka karere, banze kwiga ahubwo bakigaragambya bavuga ko bashaka ko abarimu babo baherutse gusezera ku kazi bagaruka ku bigisha, ibintu ubuyobozi bukeka ko bishobora kuba byihishwe inyuma na bamwe muri abo barimu.

Iyi myigaragambyo y’aba banyeshuri yangije bimwe mu bikoresho by’ikigo aho mu byangiritse harimo ibirahuri by’amashuri bateyeho amabuye.

Iki kigo gisanzwe ari icya Leta, ariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ndetse n’umushinga wa ADRA Rwanda ngo bubatsemo amashuri abana b’impunzi bagomba kwigiramo, nyuma yo kubona ko amashuri bigiragamo mu nkambi yari ashaje ku buryo bukabije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo, Irankijije Nduwayo, yabwiye Makuruki.rw ko ku itariki 1 Kamena 2016, aba barimu bagera kuri 17 na bo b’impunzi bashyikirije ubuyobozi bw’iki kigo cy’ishuri ibaruwa igaragaza ko basezeye ku kazi bavuga ko bifuza kongererwa umushahara ukangana n’uw’abanyarwanda bigisha muri iki kigo.

Yagize ati:”Ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa gatandatu banditse basezera akazi kabo bifuza ko bahabwa amafaranga nk’ay’abarimu b’abanyarwanda bigisha muri icyo kigo, kubera ko bari mu nkambi hariya bahabwaga agahimbazamusyi k’ibihumbi 27 kuko hari ibindi bintu bahabwa nko kuvuzwa na UNHCR, bahabwa ibiryo n’amacumbi babamo. Ariko no ku itariki ya 19 Gicurasi 2016 bari batwandikiye ibaruwa ko bazahagarika akazi igihe bazaba batarongererwa uwo mushahara, iryo joro naganiriye na bo mbabwira ko ngiye kwicarana n’ubuyobozi bw’akarere, ADRA, UNHCR, MIDIMAR na PAM,…bari bahawe icyizere cy’uko hari ikizakorwa bananirwa kwihangana.”

Uyu muyobozi avuga ko batunguwe no kubona abarimu bagera kuri 17 mu barimu 23 bigisha kuri icyo kigo basezeye ku kazi ku itariki ya mbere, ariko ngo babonye bibaye bahitamo gushaka abandi barimu babasimbura kugira ngo abana bakomeze bige, ariko ngo abo barimu babonye bagiye gusimbuzwa batangira kujya mu bana barabagumura.

Yagize ati:”Twatunguwe no kubona ku itariki ya 1 abo barimu bahaye mugenzi wabo ibaruwa abandi bisigarira mu nkambi, kandi ni bo benshi, abarimu 17 muri 23, ntibatekereza ku bana 552 bambukanye na bo n’abandi bigishaga, bandika batyo barasezera baricara, twari twatangiye no gushaka abandi barimu bo mu nkambi kugira ngo babasimbure, babona icyemezo cyafashwe ni ko kujya mu bana barabagumura.”

Uyu muyobozi yavuze ko iyi myigaragambo itakozwe n’abanyeshuri bose bo muri iyi nkambi kuko hari abari mu ishuri bari kwiga, akavuga ko bishoboka ko bisa n’aho byatunguranye ubu butumwa bugahabwa abanyeshuri bamwe ntibugere kuri bose.

Umuyobozi w’umurenge wa Kageyo kandi yavuze ko iyo myigaragambyo yahoshejwe ndetse bamwe mu bana bakaba bari kwiga, ariko abandi bigarabambije bo bakaba basubiye mu nkambi babamo.

Uyu muyobozi avuga ko bagiye gukorana inama n’ababyeyi b’aba bana kugira ngo babashe kubumvisha ko aba bana bagomba kugaruka ku ishuri bakiga kimwe n’abandi nkuko byari bisanzwe.

Ikibazo cy’isumbana ry’imishahara y’abarimu b’impunzi n’abanyarwanda si muri iyi nkambi ya Gihembe kivuzwe gusa, kuko n’abarimu bo mu nkambi ya Mahama baturuka mu gihugu cy’u Burundi baherutse gutangaza ko batishimiye isumbana ry’imishahara rigaragara mu barimu baba mu nkambi ndetse n’abarimu b’abanyarwanda mu gihe bose baba bafite impamyabumenyi zingana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 17

  1. Hhhhh
    Arko ubwo buyobozi mbere yuko avuga ibyo gufashwa azicyo bafashishwa se iyo bajya gushaka izo diplome biga aziko bigenda nangwa akekaako bazitoragura ubwo busumbane nubwiki nakarengane mubonye aho mwihimurirare ngonamwe mubasumbe abobafunzwese kwegura kukazi ntibyemewe aho iwanyu irwanda gsaaaa ntacyo mwahindura kurwandiko rwoherejwe i starting to see what they talking about they have reason look what happened in halfof year only agahinda but above all there is good nabobashonji bamafaranga try to make unit
    Naho abagambanyi ntamaherezo meza u know nawe nyuma yokwifuza agahinbaza musyi uzifuza umushara nawe ahobashize abandi uzahamenya

    Munteye gutekereza cyane mbega igihugu cyiza hhhhh
    Nabayobizi bi gicumbi amafara yo kongera abokozi 17 niyo yabuze nangwa mufte gahunda yo kubaka imihanda

    Ntakutagura iherezo
    Mukomere mwabavandimwe
    Above all there is god

  2. Ubusumbane kuki?? Impamyabumenyi zimwe, amasaha yakazi angana ark ubusumbane kuki?? Byamaganwe ndetse bicike, kko iryo sireme ryuburezi namwe murivugira ntampuhwe mufitiye abo bana.

  3. Ubusumbane kuki?? Impamyabumenyi zimwe, amasaha yakazi angana ark ubusumbane kuki?? Byamaganwe ndetse bicike, kko iryo sireme ryuburezi namwe murivugira ntampuhwe mufitiye abo bana.

  4. Nonese murikumva badafite impamvu kuki batabahemba kimwe nabandi naryo bisa nkivangura rishingiye aho uturuka rero bose bakagombye kubahemba kimwe nabanyarwanda batitaye ko ari impunzi

  5. Nonese murikumva badafite impamvu kuki batabahemba kimwe nabandi naryo bisa nkivangura rishingiye aho uturuka rero bose bakagombye kubahemba kimwe nabanyarwanda batitaye ko ari impunzi

  6. Nonese murikumva badafite impamvu kuki batabahemba kimwe nabandi naryo bisa nkivangura rishingiye aho uturuka rero bose bakagombye kubahemba kimwe nabanyarwanda batitaye ko ari impunzi

  7. Nonese murikumva badafite impamvu kuki batabahemba kimwe nabandi naryo bisa nkivangura rishingiye aho uturuka rero bose bakagombye kubahemba kimwe nabanyarwanda batitaye ko ari impunzi

  8. Kuba arimpunzi ntibivugako bagomba gusumbinshwa abandi .ihema babamo ,ibiryo babona ukwezi gushize,simbonako hariterambere rihambaye barusha abanyajyihugu.bafite imiryango bagomba kwitaho nkuko nabandi bayifite ,abana babo bacyeneye imibereho myiza .ahubwo nani ryazina impunzi rituma batanganya uburenganzira nabandi!.

  9. 1 | 2

Tanga Igitekerezo