Gereza ya Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro, barindwi barakomereka

1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Werurwe 2017, ahagana saa mbili n’igice za mu gitondo gereza ya Gasabo iherereye Kimironko yafashwe n’i nkongi y’umuriro.

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe imfugwa n’abagororwa (RCS), (Rtd) Brig Gen. George Rwigamba yavuze ko abagororwa barinwdi aribo bakomerekeymo byoroheje ubwo bageragezaga guhunga.

Ibyumba bitatu byararagamo abagororwa nibyo byibasiwe n’inkongi y’umuriro.Kugeza ubu icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana.

Ubwo iyi gereza yashyaga abagororwa babaye bimuriwe mu cyumba cya gereza kiri hafi y’umuhanda mugihe hagikorwa ubutabazi bw’ibanze.

Aganira n’itangazamakuru, Rwigamba yavuze ko nta muntu n’umwe witabye Imana.

Yagize ati "Twagize ibyago kuri iyi gereza ya Gasabo ifatwa n’inkongi y’umuriro. Tents (aho abagororwa barara) zimwe na zimwe ziri hagati nizo zafashwe n’umuriro ariko habayeho ubutabazi bwihuta umuriro urimo urazima.Nta bantu benshi bakomerekeyemo, uretse abahungaga bagize udusebe dutoya barimo kuvurirwa hano nta n’umwe uri bujye ku bitaro.Nta muntu twari twabona wapfuye."

Ibindi byakongokeye mu nkongi harimo ibiryamirwa by’abagororwa, ibikoresho by’isuku, ibikoresho bya gufungura n’ibindi bikoresho bitandukanye abagororwa bakoreshaga mu buzima busanzwe.

Abaturage baturiye iyi gereza bavuze ko bumvise urusaku rw’amasasu ubwo gereza yari itangiye gufatwa n’umuriro ariko Rwigamba yabihakanye, avuga ko nta masasu yarashwe.

Rwigamba yavuze ko ababaga ahantu hahiye barashaka aho babashyira ubutabazi niburangira.

Si ubwa mbere gereza mu Rwanda zifatwa n’inkongi y’umuriro mu mpera z’umwaka wa 2016 gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 nayo yafashwe n’inkongi.

Rwigamba yavuze ko uku gushya kw’amagereza kwa buri kanya nabo kubahangayikishije.

Yagize ati "Nta kuntu tutahangayika kuko umuriro ntabwo ari mwiza, rero turi kugerageza gukora ubutabazi hanyuma andi makuru tukayabaha nyuma birangiye."



Imodoka ziturutse ku kibuga cy’indege nazo zifashishijwe mu gutabara


Abagororwa bahise bimurirwa mu cyumba kiri hafi y’umuhanda

(Rtd) Brig Gen Rwigamba avugana n’itangazamakuru

Amafoto:M.Ferdinand

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo