General Jimale Mohamed yahitanywe n’igisasu cy’umwiyahuzi

Umwiyahuzi mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, yahitanye umugaba mukuru mu gisirikare General Mohamed Jimale Goobaale hamwe n’abarinzi biwe bagera kuri batandatu.

Uwagabye iki gitero yitukirikirijeho igisasu ari mu modoka giturikana imodoka zari ziherekeje uyu mu General ndetse n’iyo yararimo bageze hafi ya Minisiteri y’umutekano mu gihugu.

BBC itangaza ko General Mohamed Jimale Goobaale yasimbutse urupfu inshuro nyinshi aho bagerageje kumwivugana ariko bakamuhusha.

Umutwe w’intagondwa wa Al-Shabab niwo wigambye ko wagabye igitero cyahitanye General Mohamed Jimale Goobaale ukaba umushinja kuwugambanira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo