Kwamamaza

UMUTEKANO

Gen Jack Nziza, Karake Karenzi ... mu basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Gen Jack Nziza, Karake Karenzi ... mu basirikare  bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Gen Karake umwe mu basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu bwasezereye abasirikare 817 barimo abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abarangije amasezerano ndetse n’abasezerewe kubera impamvu z’uburwayi.

Mu nkuru yashyizwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu, hagaragaramo ko abasirikare b’umwuga 369 basezerewe kubera izabukuru, 378 barangije amasezerano yabo naho 70 basezerewe kubera ibibazo by’uburwayi.

Umuhango wo gusezerera izi ngabo wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo z’igihugu ku Kimihurura, uyuborwa na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe.

Mu basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo Lt Gen Karake Karenzi, Umujyanama wa Perezida ku byerekeye ibya gisirikare n’Umutekano, Major Gen Jack Nziza na Brig Gen Gashaija Bagirigomwa.

Minisitiri Gen James Kabarebe yashimiye abo basirikare uruhare bagize mu kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga, ndashimira abasezerewe uyu munsi ku bwitange bagaragaje mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’urugamba rwo guteza imbere igihugu.”

Yasabye abo basezerewe gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu aho bazakenerwa hose.

Lt Gen Karake Karenzi wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimiye Perezida Kagame Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwose bw’ingabo z’u Rwanda inama n’ubufasha bagiye batanga mu kazi kabo.

Yavuze ko nubwo batazongera kugaragara mu mpuzankano ya gisirikare, bagiye gutanga umusanzu wabo nk’abandi baturage mu kubaka igihugu.

Ni ku nshuro ya Gatanu kuva mu mwaka wa 2013 Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda busezereye abari ingabo hagendewe kuri sitati igenga Ingabo z’u Rwanda.

Maj Gen Jack Nziza umwe mu bagiye mu kiruhuko


Minisitiri Gen James Kabarebe ashimira abasezerewe

IBITEKEREZO

  • lambert Yanditse:

    Ko mwiyambura amaboko? Iryo tegeko mugenderaho muziko ari ibitekerezo bya Haduyi Habyara?
    Muri USA ba jenerali bava mu ngabp? Ko arinda akuka amenyo akirimo?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza