Kwamamaza

UMUTEKANO

Gatsibo:Yafashwe ashaka guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Gatsibo:Yafashwe ashaka   guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ifunze umugabo ukekwaho kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda ushinzwe serivisi z’ubutaka mu Murenge wa Ngarama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yavuze ko uwo mugabo yagerageje gutanga iyo ruswa ku wa 8 Nzeli asanze uwo yashatse kuyiha ku biro by’Umurenge wa Ngarama.

Asobanura uko yabigenje, IP Kayigi yagize ati "Umubyeyi we witwa Ikimbareba Mariane yahaye umunani w’ubutaka abana be icyenda nawe arimo.Ubutaka yabagabanyije bungana na Hegitari ebyiri n’igice. Nyuma yo kugabanywa, uwo mugabo yanditse urupapuro ruvuga ko ubwo butaka bwose yabuguze na nyina ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, ndetse barumuna be baza guhinga aho bahawe akababuza ababwira ko bwose ari ubwe."

IP Kayigi yakomeje agira ati:" Abonye ko imigambi ye itagezweho nk’uko abishaka,yasabye nyina ko bajyana ku ushinzwe serivisi z’ubutaka kugira ngo asobanure iby’iyo migabane y’ubutaka. Yatiye moto, maze ayimuhekaho (Nyina) bajya ku biro by’Umurenge wa Ngarama. bahageze; yasabye ushinzwe ubutaka gusinyisha umubyeyi we kuri urwo rupapuro rw’ubugure yiyandikiye, ndetse agerageza kumuha iyo ruswa kugira ngo abimukorere; ariko arabyanga; ahubwo ahita abimenyesha Polisi iramufata."

Yavuze ko uwo mugabo ukurikiranyweho kugerageza gutanga ruswa no guhimba inyandiko agamije kuriganya abavandimwe be ubutaka afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu gihe iperereza rikomeje.

Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Iya 609 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yononainyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza