Gatsibo: Umupolisi yarashe umuturage ahita apfa

1

Umupolisi wo mu Karere ka Gatsibo yarashe uwitwa Zigirinshuti Alex ahita apfa nyuma y’aho yari ashatse kurwanya uwo mupolisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba IP Dusabe Bosco yavuze ko uyu Zigirinshuti Alex yari asanzwe ashakishwa akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica umuntu ntabigereho.

Zigirinshuti kandi ngo yari umucuruzi w’ibyobyabwenge ndetse n’uwo muntu yashatse kwica ngo ni uwari yatanze amakuru kuri we agashaka kumwikiza.

Ubwo yafatwaga kuri uyu wa kane, umupolisi yashatse kumwambika amapingu arabyanga ahubwo ashaka kumurwanya, ari byo byavuyemo kumurasa agahita apfa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo