Kwamamaza

UMUTEKANO

Gatsibo:Hafashwe imodoka ipakiyemo amakarito 40 ya Waragi

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Gatsibo:Hafashwe imodoka ipakiyemo amakarito 40 ya  Waragi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ku itariki 31 Kanama yafashe imodoka ipakiyemo amakarito 40 y’inzoga itemewe yitwa Zebra Waragi.

Iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite nomero iyiranga RAC 330 J yafatiwe mu Kagali ka Rugarama, ho mu Murenge wa Rugarama ahagana saa cyenda z’ijoro.

Uwari uyitwaye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore ndetse n’ayo makarito ni ho ari mu gihe iperereza rikomeje.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, SP Eric Kabera yakanguriye abaturage kutishora mu biyobyabwenge no kurangwa n’ubufatanye mu kubirwanya batanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.

Yagize ati "Kubishoramo amafaranga n’ukuyatwika kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Bamwe bibwira ko kubinywa byibagiza ibibazo ariko aho kubyibagiza byongera ibindi kandi n’ubuzima bukahazaharira. Abantu barasabwa rero kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko."

Yakomeje agira ati "Ntiduhwema gukangurira abantu kutabyishoramo tubabwira ingaruka zabyo ariko na n’ubu haracyari ababikora. Tuzakomeza ubukangurambaga kandi dufate abinangiye ."

Yongeyeho agira ati:"Ababinywa, ababitunda n’ababicuruza ntibaba bonyine, baba mu muryango nyarwanda. Ikibabaje n’uko bamwe bumva ko kubirwanya bitabareba. Imyumvire nk’iyo ikwiye guhinduka maze buri wese agatanga amakuru y’ababyishoramo."

Gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

IBITEKEREZO

  • habimana jbosco Yanditse:

    jyewe ndemezako ntacyiza nakimwe cyibiyobya bwenge byica mumutwe kuko uwabicuruje cyangwa uwabifashe ahora yumva ko ntakindi yakoro ataribyo nkatwe nkurubyiruko nitwe turiho kandidukeneye nokubaho nejo dukwiyeguhagurukira kubirwanya twivuyinyuma tukanajyira inama bakabivaho kuko ntakiza kabyo.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza