Kwamamaza

UMUTEKANO

Gasabo: Umusore yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Gasabo: Umusore yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana

Nyuma y’uko abantu bakomeje gupfira mu birombe, abacukura amabuye y’agaciro barasabwa kugura ibikoresho bibarinda impanuka.

Umusore witwa Hakizimana Jean Baptiste w’imyaka 26 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe ku itariki 28 Gicurasi 2016 ubwo yacukuraga Tini (amabuye y’agaciro) mu kirombe yakoragamo cya sosiyete yitwa Rucekeri Company Ltd mu kagari ka Akamatamu, mu murenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo.

Kuri uyu wa gatandatu ni bwo uyu musore yagwiriwe n’iki kirombe ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro we na bagenzi be ahita ahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP), Emmanuel Hitayezu ni we wemeje aya makuru anasaba abacukura amabuye y’agaciro kwirinda impanuka basuzuma ko ibikoresho by’ubwirinzi bw’impanuka bafite bikora neza.

Sp Hitayezu yagize ati: "Ubwo we na bagenzi be barimo bacukura buriya bwoko bw’amabuye y’agaciro muri kiriya kirombe, yaje kugira ibyago agwirwa n’itaka, maze bimuviramo kubura ubuzima."

Nyuma y’iyi mpanuka SP Hitayezu yatanze ubutumwa ku bafite amakompanyi acukura amabuye y’agaciro kwita ku buzima bw’abakozi babo.

Yagize ati: "Abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro ntibagomba kwirara ngo bafite ibyangombwa byo gukora uyu mwuga, bakwiye guhora basuzuma ko ibikoresho by’ubwirinzi bw’impanuka bikiri bizima, kandi igihe bigaragaye ko bishaje bigahita bisimbuzwa ibishya."

Mu minsi ishize impanuka nk’izi zabaye mu turere twa Muhanga na Rulindo aho abantu babiri bapfuye nabo bagwiriwe n’ibirombe babaga bari gucukuramo amabuye y’agaciro.

IBITEKEREZO

  • alpha rwabukamba Yanditse:

    Abantu bacura amabuye mubirombe bakwiye kwitwararika kdi bagacukura barite ubwishingizi.

  • gilbert Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano:Imana imwakire kd nabandi babonereho bahite bashaka ibikoresho

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza