Kwamamaza

UMUTEKANO

Gasabo: Umurambo w’umusore wasanzwe inyuma y’igikoni cy’umuturage

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Gasabo: Umurambo w’umusore wasanzwe inyuma y’igikoni cy’umuturage

Aha niho umurambo bawusanze/ Photo: Izubarirashe

Umurambo w’umusore wasanzwe mu Mudugudu wa Kangondo I, mu kagari ka Nyabisindu, mu murenge wa Remera ahazwi nka Bannyahe,inyuma y’igikoni cy’umuturage aho kugeza ubu abamwishe bataramenyekana.

Amakuru aturuka muri uyu mudugudu, aravuga ko kuri iki cyumweru nyakwigendera ngo yari yiriwe asangira inzoga n’abandi bagabo batuye aho, gusa byaje gutungurana ubwo umurambo we wasangwaga mu muhavu inyuma y’igikoni cy’umuturage aho bikekwa ko yaba ari ho yaguye ari guhunga cyangwa ngo abamuhitanye bakaba ari bo bamutayemo.

Gusa andi makuru avuga ko uyu musore ngo yaba yahitanywe n’abo baba baririwe basangira inzoga, kuko ngo mu masaha y’igicuku abaturage bumvise abantu barwaniraga mu muhanda.

Ubwo Polisi yageraga ahabereye aya mahano mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yasanze ibi byabaye ndetse ihita inatangira iperereza ryahise rinata muri yombi abantu babiri bari basangiye inzoga na nyakwigendera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko bageze aho iki gikorwa cyabereye bagasanga koko nyakwigendera yaguye mu muhavu, gusa ngo ikigaragara ni uko ngo ashobora kuba yawuguyemo ahunga.

Polisi ivuga ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane imvano y’uru rupfu ndetse n’ababa barugizemo uruhare.

Aba bakekwaho kwivugana nyakwigendera kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza