Gasabo: Polisi y’u Rwanda yatahuye Muriture yatarwaga munsi y’amakaro

1

Polisi yu Rwanda yataye muri yombi Niyitegeka James wengaga inzoga zitemewe n’amategeko zizwi ku izina rya ‘’Muriture’’ akazitara mu cyobo yacukuye mu cyumba cy’izuye agatwikirizaho amakaro.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana batanu, atuye mu mudugudu wa Taba, Akagari ka Murama, umurenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda, ACP Theos Badege yabwiye itangazamakuru ko ifatwa ry’uyu mugabo ari umusaruro ukomoka ku bufatanye hagati y’abaturage na polisi y’igihugu.

Yagize ati: ‘’iki ni igikorwa cy’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage b’inyangamugayo bamaze kumva ubutumwa bwuko nta nakimwe twageraho, nta mutekano waboneka atari uko habaye ubufatanye.’’

ACP Theos Badege yongeyeheko iyo izi nzoga zifashwe abazikoze bahanwa ndetse nazwo zikamenwa hagamijwe kwibutsa abaturage ko byoroshye kubahiriza amategeko no kugirango umuturage agire ubuzima bwiza.

Ati: "Usibye kubifata baraza kubimena, hatanzwe n’ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi wungurije w’Akarere ka Gasabo n’umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Kigali hagamijwe kongera kwibutsa abaturage ngo biroroshye kubahiriza amategeko […] nk’uru rugero dutanze ikigamijwe ni ugutuma habungabungwa ubuzima bw’abaturage, abaturage banywe ibifite ubuziranenge.’’

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gasabo, Langwida Nyirabahire yishimiye ifatwa ry’izi nzoga ngo kuko ari zo mvano z’ihohoterwa rikunze kugaragara mu ngo.

Ati: "Nkuko mwabibonye ibiyobyabwenge ntabwo ari ikintu kiza, nibyo twakanguriraga abaturage mu kanya buriya nuko mutarebye neza abaturage babinywa ni ba bandi bahorana amahane mu rugo abana bagahohoterwa, abagore bagahohoterwa ndetse n’abagabo.’’

Yongeyeho ko iyo bifashwe bikerekanwa hakagaragazwa n’ingaruka zabyo bituma abaturage bamenya ububi bwazo hanyuma bakabasha kubyihana.

Ati: "ngirango biriya byabaye isomo, iyo babyerekanye hariya bakareba n’impamvu ndetse n’ingaruka zabyo ni igikorwa cyiza kandi kinini gituma abaturage bamenya ububi bwabyo kugirango babashe no kubyihana.’’

Umuvugizi wa polisi yu Rwanda yavuze ko uyu Niyitegeka James ari inshuro ya gatatu afatiwe muri iki cyaha, Yavuze ko nubundi bitazabuza Polisi kumuhana hakurikijwe amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


Muriture yahise ijyanwa kumenwa muri ruhurura

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo