Gasabo:Yananiwe kumvikana n’umupangayi, amusenyeraho inzu

6

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2016 mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera, Akagali ka Nyabisindu umudugudu wa Kinunga nibwo ikamyo yo mu bwoko bwa fuso yamennye amabuye ku nzu ibarizwamo akabari na resitora bizwi nka The Yard .

Iyi nzu yangijwe n’iyi kamyo yabarizwagamo akabari ndetse na resitora by’umugabo w’umugereki Gregoris, inzu ikaba iya Runuya Jean Marie Vianey .Igice kimwe cyakodeshwaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri, ikindi kigakodeshwa ibihumbi magana ane ku kwezi.

Mu kiganiro MAKURUKI.RW yagiranye na bamwe mu bari aho, bavuze ko byabaye mu rukerera ahagana mu masaha ya saa cyenda ubwo ikamyo ya fuso yasukaga amabuye imbere y’umuryango w’akabari..

Christian, umukozi w’aka kabari yavuze ko atari ubwa mbere bari baje kuhasenya, dore ko no ku cyumweru gishize hari haje imashini ya kateripirali igasenya igikoni n’ubwiherero bw’aka kabari.

Yagize ati “Bijya gutangira hari ku cyumweru tudahari ari mu gitondo, haza Kateripirali isenya igikoni na toilette, bakiri gusenya polisi irahagera irababuza kuko bari bakoze mu buryo bunyuranije n’amategeko."

Ubwo Kateripirali yazaga kuhasenya, ngo Gregoris yahise ayipfumura amapine bihuza nuko na polisi yari ihageze irabihagarika.

Christian yakomeje avuga ko nyuma yo guhagarika abari baje gusenya, akabari kakomeje nk’uko bisanzwe, gusa mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu akaba aribwo iyi kamyo yamennye amabuye imbere y’iyi resitora ifunga imiryango.

Yagize ati "Twakomeje gukora gusa mu ijoro ryakeye nko mu saa kumi, bampamagaye ngo haje ikamyo imena amabuye hano imbere.”

Akomeza avuga ko intandaro ya byose ari ikibazo uyu mugereki afitanye na Nyiri nzu Runuya Jean Marie Vianney.

Makuruki yamenye ko Ny’iri nzu Runuya Jean Marie Vianney yakodeshaga inzu na Mutsindashyaka Emmanuel, nyuma Mutsindashyaka agiye kuvamo muri Nzeli 2015, nawe ayikodesha Gregoris, bagirana amasezerano yagombaga kuzarangira mu mwaka wa 2020.

Muri Mutarama uyu mwaka, Mutsindashyaka yandikiye Gregoris amusaba kwegera nyir’inzu Runuya akaba ari we bagirana amasezerano mashya, gusa amusezeranya ko ku mafaranga yishyuraga nta kizahinduka.

Mu ibaruwa Makuruki ifitiye kopi, yanditswe muri Gicurasi uyu mwaka, Runuya yagaragazaga ko yasabye kuganira na Gregoris undi ntabyemere, amuha iminsi itatu yo kuba yamuviriye mu nzu, bitaba ibyo akitabaza inkiko.

Bivugwa ko urubanza rwari ruteganyijwe mu Ukwakira uyu mwaka, dore ko ngo Runuya yaje gusenya iyo nzu nta ruhushya rw’ubutabera afite.

Makuruki yagerageje kuvugisha abarebwa n’ikibazo, ariko ubwo twandikaga iyi nkuru bari bataraboneka.


Uru ni uruhande rwasenywe n’ikamyo yamennye amabuye


Igikoni n’ubwiherero byasenywe na kateripirari
ku cyumweru


Iyi ni kateripirari yasenye igikoni n’ubwiherero kucyumweru

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Muraho neza basomyi njyewe uko mbyumva uyu mugabo witwa gregoris yasuzuguye Runuya j.m.vianny kdi Runuya yanga agasuzuguro.mwese rero mwicira urubanza rubi Runuya kuko inzu niya runuya kdi uwo yahaye inzu nuwitwa mutsindashyaka urumva ko gregoris yanze ubwumvikane kdi inzu atariye kdi nyirinzu afite uburenganzira bwo gukora icyashaka cyose kunzu ye kdi murumva ko yamuhaye na preave de 3trois jours so gregoris nashake mutsindashyaka basubire mumasezerano bagiranye kuko runuya ntabwo yahubutse harimpamvu yabimuteye baramurakaje rwose.

  2. Ubwo subugabo nubugoryi umuntu wu mugabo akora ibintu nkibyabana nabo bomumuhanda amategeko rwose amukurikirane

  3. Ibi bintu Runuya yakoze ndabona harimo guhubuka cyane sinumva ukuntu atari kwiyambaza inzego zibishinzwe akaza gukora amafuti nkayo.

  4. uwomugabo yakoze amakosa iyo amurega abashizwe umutekano bakabakiza ariko adashatse kubasenyerahob barebe uri mumakosa bamuhane bihanukiriye kuburyo bimubera isomo iryonihohoterwape ESE nkiyo hagira umuntu upfiramo yabigenzegate aha uwomuntuntasazwepe murakoze muzatumenyeshe uko byagense yari twagirimana sylvain amagebfo akarere karuhango umurenge wakinazi akagari karutabo umudugudu wagitwa sawa ibihe byiza

Tanga Igitekerezo