Kwamamaza

UMUTEKANO

Gasabo: Impanuka y’imodoka ihitanye umwe ikomeretsa undi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Gasabo:  Impanuka y’imodoka ihitanye umwe ikomeretsa undi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 31 Gicurasi 2016, mu murenge wa Kimironko ahazwi nko kwa Nayinzira , habereye impanuka y’imodoka aho ikamyo igonze imodoka yo mu bwoko bwa Dyna maze umuntu umwe ahasiga ubuzima ndetse n’undi umwe arakomereka.

Iyi kamyo yari ihetse amabuye iturutse ku ruganda rutunganya ibikomoka ku ngano (AZAM), maze igeze kwa Nayinzira igonga imodoka yo mu bwoko bwa Dyna yari ihetse ibitoki maze nayo ihitana coaster zari zitegereje abagenzi kuburyo umushoferi w’iyo Dyna yahise yitaba Imana ndetse n’undi muntu umwe arakomereka.


Ikamyo yagonze imodoka ebyiri.


Iyi modoka yari itwaye ibitoki umushoferi yahise apfa nyuma yo kugongwa.

Abaganiriye na Makuruki.rw bavuze ko iyi kamyo yamanutse yiruka ikagonga iyi modoka yari itwaye ibitoki.

Uyu yagize ati:" iyi kamyo yamanutse yiruka ihetse amabuye ubwo igeze hano isanga iyi coaster ihagaze, iyi modoka na yo iri kuyicaho ihetse ibitoki ihita iyigonga na yo ihitana coaster umushoferi w’iriya yarihetse ibitoki yahise apfa."

Abaturage baturiye iri koni ryabereyemo iyi mpanuka ariko bavuga ko atari ubwa mbere kuko rikunze kuberamo impanuka kubera uko riteye ndetse n’imikoreshereze yaryo. Bavuga ko iri koni riparikamo amamodoka atwara abagenzi kandi ritagira dodani( don d’anne)

Umwe yagize ati:"aha habera impanuka buri gihe, ejobundi habereye impanuka y’igare umuntu arapfa. Hari haherutse no kubera indi na yo ihitana umuntu. iri koni ni ribi haramanuka kandi nta dodani zihari kandi haba hanaparitse imodoka zitegereje abagenzi kandi nawe urabibona ni nahatoya."


Abaturage baturiye iri koni bavuga ko rimaze kuberamo impanuka 3 kubera uko riteye n’imikoreshereze yaryo.


Coaster zari zitegereje abagenzi zangiritse ku buryo bukomeye


Aha niho habereye impanuka.


Imodoka zose zangiritse bahise bazijyana.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza