Gasabo: Hotel Chez Lando yafashwe n’inkongi y’umuriro

5

Hotel Chez Lando iherereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Nyakanga 2016.

Igice kibasiwe n’inkongi y’umuriro ni igice cy’inyubako yo hejuru gikoreramo Resitora ndetse n’icyumba cy’inama, aho bivugwa ko muri ibi bice harimo abakozi basudiraga bashyiramo ibyuma bishyushya amazi kuburyo bishoboka kuba ari byo byatumye insinga z’amashanyarazi zikoranaho maze bigateza umuriro mu gisenge.

Icyumba cy’inama ngo ni cyo cyangiritse cyane naho resitora yo ikaba itangiritse cyane.

Umunyamakuru wacu uhatubereye yatubwiye kandi ko inzego za polisi ishami rishinzwe inkongi ryahageze rigerageza kuyizimya umuriro ngo nubwo bitari byoroshye bitewe n’ubwinshi bw’umuriro ndetse no kuba byabanje gusaba gukuraho ibihuru n’urupangu ruhakikije.

Kugeza ubu umuriro wamaze kugabanyuka nyuma y’uko imodoka ebyiri za polisi zizimya umuriro, iya gisirikare ndetse n’iyo ku kibuga cy’indege zahagereye zigafatanya mu kuzimya umuriro.

Nyuma y’uko iyi nyubako ifatwa n’umuriro inzego z’ubuyobozi zirimo Meya wa Gasabo, Rwamurangwa Stephen n’inzego zishinzwe umutekano bahise bahagera kugira ngo hareberwe hamwe uko iyi nyubako yazimywa.

Umuyobozi wa Hotel Chez Lando Kantengwa Anne Marie yavuze ko inkongi yibasiye icyumba cy’inama gusa ndetse ko nta bindi byangiritse ku buryo imirimo ya hoteli ikomeza uko bisanzwe ndetse bakaba biteguye kuzakira abashyitsi baza mu nama y’Afurika Yunze Ubumwe izabera mu Rwanda.

Umuyobozi wa Hotel Chez Lando yavuze ko n’ubwo bataramenya ibyavuye mu iperereza ku cyateye iyi nkongi, imirimo yo gusana yari iri gukorerwa hejuru y’iki cyumba cy’inama ngo ishobora kuba ari nyirabayazana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa kigali Spt Emmanuel Hitayezu yavuze ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi.

Uretse ibyari muri icyo cyumba cy’inama nta bindi bikoresho cyangwa se abantu bakomerejwe n’iyi nkongi.


Umwotsi wari mwinshi muri iyi Hoteli


Ibikorwa byo kuzimya byatangiye gukorwa n’ubwo bitoroshye


Ibikoresho bimwe byari mu nyubako byahise bisohorwa hanze

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Nukuri birababaje !!! gusa igihe cyose abatekenisiye nkabo bagiye kugira ibyo bacomeka bajye babanza kureba ibyo bacomeka ko bitarusha ubushobozi aho babicometse!! kuko hari igihe wansanga hari hakirimo zansinga zacyera kandi ntabushobozi ziba zifite bwo gucomekwaho ibintu byimbaraga.

Tanga Igitekerezo