Kwamamaza

UMUTEKANO

Gasabo:Batatu baguye mu mpanuka y’imodoka, abandi barakomereka

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Gasabo:Batatu baguye mu mpanuka y’imodoka, abandi barakomereka

Abantu batatu baguye mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Gatsata mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, abandi bagera kuri batandatu barakomereka.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa RAV4 yari iturutse Nyabugogo yerekeza mu bice bya Gatsata-Kabuye-Nyacyonga.Abaturage babonye impanuka iba bavuge ko yari ifite umuvuduko mwinshi.

Ubwo yageraga hafi y’abari kitwa Bella View yagonze abanyonzi ndetse n’abagenzi irakomeza igonga urukuta rw’akabari.

Nyuma yo kugonga urukuta rw’akabari yagiye yibarangura ari nako ikometesa abandi bantu.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka n’uwo yari atwaye bavuyemo ari bazima, umushoferi ahita atabwa muri yombi.Biravugwa ko ashobora kuba yari yasinze.

Polisi yahise ihagera ikora ubutabazi bwihuse abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’iminsi ine indi ihitanye abantu bane barimo abana b’abanyeshuri batatu mu Murenge wa Nduba muri Gasabo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza