Kwamamaza

UMUTEKANO

Gasabo:Batatu bafatanywe amafaranga y’amahimbano arimo n’amadolari

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Gasabo:Batatu bafatanywe amafaranga y’amahimbano arimo n’amadolari

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata ifunze abagabo batatu nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amahimbano agizwe n’inoti 2 z’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu ndetse n’inoti imwe y’amadorali 50 y’Amerika.

Avuga uko byabagendekeye ngo bafatwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:” aba bagabo uko ari batatu bafashwe mu masaha ya saa tatu z’ijoro ku itariki ya 8 Werurwe mu kabari gaherereye mu kagari ka Nyamugari , umudugudu wa Akamwunguzi mu murenge wa Gatsata. Gufatwa kwabo byagizwemo uruhare na nyir’akabari kuko mu gihe bari bamaze kunywa inzoga bagiye gutaha, umwe muri bo yakoze mu mufuka akuramo amafaranga yo kwishyura. Uwacuruzaga yagize amakenga y’ayo mafaranga ibihumbi bitanu hanyuma arashishoza akeka ko ari amahimbano niko kubabwira ngo bategereze akanya gato araje abagarurire. Yahise ahamagara ukuriye irondo ry’umwuga ku kagari amutekerereza ikibazo ahuye nacyo maze nawe ako kanya abimenyesha umukuriye ku rwego rw’umurenge”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali akomeza avuga ko bidatinze ukuriye irondo ry’umwuga ku rwego rw’umurenge n’abapolisi bakorera mu murenge wa Gatsata bahise bahagera maze bafata bariya bagabo bari bafite amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano ndetse banabasangana n’indi noti y’amadorari 50 y’Amerika nayo y’impimbano.

SP Hitayezu yasabye abacuruzi n’abandi bantu bakira amafaranga cyane cyane abakora ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa abandi bahura nayo kenshi, kwitonda bakajya bayasuzuma kuko hari abatekamutwe bakoresha ayo mafaranga y’amahimbano nk’uko Polisi igenda ibafata hamwe na hamwe n’ubwo kuyakoresha bidakabije.

Icyaha nikiramuka gihamye bariya bagabo, igihano bahanishwa kiri mu ngingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho igira iti:” Umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano”.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza