Gasabo: Afunzwe akekwaho kwibira amafaranga ku kiriyo

Mungwakuzwe Theogene w’imyaka 29 y’amavuko, ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho kwiba amafaranga 400,000 y’amanyarwanda n’amadorali y’Amerika 800 ndetse n’amakarita yo guhamagara akoreshwa mu Rwanda ahwanye n’amafaranga 15000, aya mafaranga akaba ahwanye n’amanyarwanda 1, 050,000 arengaho make.

Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko, ukekwaho iki cyaha yafashwe mu ijoro ryo ku italiki 15 Ukwakira, ari nabwo yahise ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Kimironko ari naho afungiye ubu.

SP Hitayezu avuga ko, yayibye mu rugo rw’uwitwa Sebukoko J. Bosco, utuye mu kagari ka Bibare, mu murenge wa Kimironko , ubwo muri urwo rugo hari abantu benshi bari ku kiriyo.

Yagize ati:” Uyu mugabo yinjiye mu nzu yitwaje kujya ku musarani uri mu nzu, agezemo akatira mu cyumba kindi yanibyemo.”

Yakomeje avuga ko , mu gusohoka uyu mugabo yabonywe n’umwana ari nawe wamwerekanye bamusatse bamusangana ibyo bari babuze muri icyo cyumba yinjiyemo, ari nabwo yahise ajyanwa kuri Polisi.

Kuri iki gikorwa, (SP) Hitayezu , yakanguriye abaturage muri rusange bakira abashyitsi mu ngo zabo, abagana amahoteri n’ andi macumbi babikamo ibyo bagendana kujya bagira uruhare mu mutekano w’ibintu byabo birimo amafaranga, za telefoni n’ibindi, kugira amakenga ku bahagendagenda n’iyo baba bahakora, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe hari uwo baketse kugira ngo akurikiranywe bwangu.

Yagiriye inama abakora bene ubu bujura cyangwa n’abandi baba bafite umugambi wo kwishora mu bujura haba mu ngo z’abaturanyi, mu mahoteri cyangwa ahandi hose haba abantu , gucika ukubiri n’iki cyaha kuko Polisi y’igihugu yashyizeho ingamba zikomeye zo kubatahura no kubafata kandi bakanashyikirizwa ubutabera.

Ingingo ya 292 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda isobanura ko, kwiba ari ugutwara cyangwa gukoresha ikintu cy‟undi bujura. Naho ibihano bikaba biteganywa n’ingingo ya 300.

Ingingo ya 300 iteganya ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo