Gasabo: Abaturage bahangayikishijwe n’impanuka ziterwa n’igisa na gare iri mu muhanda

Mu karere ka Gasabo umurenge wa Ndera akagari ka Masoro umudugudu wa Matwari ahazwi nko kwa Nayinzira, abaturage bahatuye barataka impanuka zikomeje guterwa n’imodoka zitwara abagenzi zihagarara ndetse zikanakatira mu muhanda kuko nta hantu zagnewe ho gukatira no guhagarara.

Mu kiganiro aba baturage bagiranye na MAKURUKI basabye ababishinzwe gukemura ikibazo cy’imodoka zikatira zikanahagarara mu muhanda kuko biteza umutekano mucye uturuka ku mpanuka za buri gihe zihabera bitewe n’uko umuhanda ari muto kandi nta hantu habugenewe ho gukatira no guhagarara.

Kubwimana Dieudonne, umwe mu baturage batuye muri aka gace, yemeje iby’impanuka zikomeje kwiyongera kubera imodoka zitwara abagenzi zihagarara mu muhanda kimwe n’iziza zikahakatira bigatuma izibisikana zirimo amakamyo akunda kuhaca yikoreye umucanga amagare n’ama moto bikora impanuka.

Yagize ati: “Si rimwe, si kabiri umucunda (utwara igare) akubita umutwe muri kwasteri iri gukata[…]Hashize iminsi ine hano habereye impanuka, moto yaramanukaga kubera kwasteri ziparitse mu muhanda, umumotari ahura n’imodoka izamuka kandi umukono we kwasteri ziwuparitsemo yahise akata aragwa.

Kubwimana yakomeje avuga ko bari bijejwe kwimura icyo cyapa gusa bakaba barahebye, yavuze kandi ko polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda badakunze gucungira umutekano muri uyu muhanda nyamara ari umwe mu mihanda imeze nabi.

Yagize ati: “ Ubwashize bari bavuze ko bagiye kubyigaho bakazihakura (imodoka) baraje barapima ariko ntibyigeze biba, mwadukorera ubuvugizi[….] Nta polisi ikunda kuhagenda ni nka rimwe mu minsi itatu cyangwa ikahagera ari uko iyo mpanuka ibaye.”

Umwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka utashatse kwivuga amazina yatubwiye ko na bo nk’abashoferi babangamiwe n’aho baparika kuko bafite impungenge ko hashobora kubateza impanuka.

Yagize ati:”Nange mbona imodoka ziba zihagaze mu muhanda, hari nk’igihe ikamyo ishobora guturuka haruguru ikaza yajya gudepasa igahurirana n’izamuka ugasanga biteje ikibazo, ikaba yanacika feri ikabura aho ihungira kubera tuba duhagaze mu nzira[…] ubushize hari ikamyo yacitse feri ihita igonga kwasteri ebyiri ikubita n’akandi kamodoka kari kikoreye ibitoki umushoferi ahita apfa, nari mpari njyewe."

Aba baturage kimwe n’abakora akazi ko gutwara abagenzi basaba ko bakubakirwa gare cyangwa hakongerwa umuhanda kugira ngo babakorere icyapa cyabugenewe bajya bahagararamo bityo bakirinda impanuka zikunze kubera kuri uyu muhanda.

CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yadutangarije ko iki kibazo batari bakizi bityo bakaba bagiye kugikemura mu buryo bwihuse.

Yagize ati: “Ntabwo icyo kibazo twari tukizi n’izo mpanuka muvuga ntazo turabona muri raporo, gusa ntabwo ari ngombwa ngo dutegereze ko ziba icyo twabizeza nuko tugiye kubikurikirana.”

Ku bijyanye no kubakirwa gare aba baturage bifuza, CIP Kabanda yavuze ko atabibizeza kuko ibijyanye no kubaka gare ndetse n’ibyapa bitari mu nshingano za polisi bityo avuga ko habaho ubufatanye n’umujyi wa Kigali n’izindi nzego.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali Ahimbisibwe Reuben yadutangarije ko hari itsinda ry’abatekinisiye bashyizeho kugira ngo bagenzure ahantu hose imodoka zihagarara hadakurikije amategeko kimwe no kureba ahagomba kujya ibyapa bityo byaba ngombwa ko aho hantu hakenerwa gare ikaba yakubakwa mu buryo bwo kugabanya akajagari k’imodoka zihagarara mu muhanda.

Yijeje abaturage ko iri tsinda rizagera no muri aka gace basanga gare ikenewe ikubakwa.


Aha niho imodoka zose zitwara abagenzi zikatira

Jean Paul Mugemanyi

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo