Kwamamaza

UMUTEKANO

Ethiopia: Benshi bapfiriye mu myigaragambyo ikomeye yashyamiranyije abaturage n’ingabo

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Ethiopia: Benshi bapfiriye mu myigaragambyo ikomeye yashyamiranyije abaturage n’ingabo

Abantu benshi bapfuye abandi bakomerekera mu myigaragambyo ikomeye yashyamiranyije inzego z’umutekano n’abaturage mu gace kitwa Oromia ko gihugu cya Ethiopia

Abaturage benshi bapfiriye mu kivunge bahunga ubwo ingabo z’iki gihugu zabirukankanaga zibarasaho ibyuka biryana mu maso ndetse zinabakubita inkoni mu rwego rwo kubatatanya.

Iyi myigaragambyo yabaye ku buryo budasanzwe yaberaye ahitwa i Bishoftu mu birometero 40 uvuye mu mujyi mukuru w’iki gihugu Addis Ababa.

BBC iravuga ko hari amakuru avuga ko ingabo zakoze ibingibi nyuma yuko abigaragambyaga bari babarembeje babatera amabuye n’amacupa ariko ngo hari n’abandi batangabuhamya bavuze ko izo ngabo zasanze abaturage bigaragambya mu mutuzo ntawigeze akubaganira abo basirikare.

Leta ya Ethiopia yemeje ko iyi myigaragambyo yapfiriyemo abantu benshi ndetse yongeraho ko ababishe bazakurikiranwa n’ubutabera.

Umutangabuhamya w’umunya Oromia, Jawar Mohamed, yabwiye BBC ko abantu basaga 300 bishwe abandi benshi bakaba bakomeretse bikomeye. Yavuze ko abasirikare babarasheho amasasu ndetse n’indege ya gisirikare na yo ikabarasaho amasasu bigatuma hari n’abahunga kugeza ubwo bamwe banarohamye mu kiyaga.

Leta ya Amerika yamaganye ubu bwicanyi bwakorewe abasivile ivuga ko ibi ari ugukoresha ingufu z’umurengera ku baturage.

Abaturage batuye muri aka gace ka Oromia ndetse n’abatuye mu gace ka Amhara byegeranye batangiye kwigaragambya mu kwezi kw’Ugushyingo 2015, bamagana icyemezo cya Leta cyo kwagurira umujyi mukuru muri aka gace abahatuye bakimurwa gusa abanya Oromia ntibigeze bishimira na rimwe iki cyemezo kuko ngo aka gace niko bororeramo amatungo yabo bakanagakoreramo imirimo ibatunze y’ubuhinzi.

Kubera imyigaragambyo yagiye iba yamagana iki cymezo, Leta yaragihagaritse ariko kugeza n’ubu abaturage batuye muri utu duce bo mu bwoko bw’aba Orormo ari na bo benshi mu gihugu bavuga ko bimwa uburenganzira bwabo hakiyongeraho no kwimwa agaciro mu gihugu biturutse ku bantu bo mu bwoko bw’aba Tigray bayoboye igihugu bakaba bagize 6% gusa by’abaturage bose b’igihugu.

Ikivunge cy’abantu benshi ngo bigaragabyaga baririmba mu ijwi rirerire bagira bati: “Turashaka ubwigenge kandi turashaka ubutabera”

Kugeza ubu umuryango urengera uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) uvuga ko abantu 500 bamaze kubura ubuzima kuva iyi myigaragambyo yatangira mu Kwakira 2015.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza