Kwamamaza

UMUTEKANO

Kigali: Abazamu 2 bafatiwe mu cyuho bacura umugambi wo kwiba kampani bakorera

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Kigali: Abazamu 2 bafatiwe mu cyuho bacura umugambi wo kwiba kampani bakorera

Mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali abazamu babiri bafashwe na Polisi baguwe gitumo bari kwiba ibikoresho by’ubwubatsi kampani ya ROKO bakorera ariko bagafatwa batarabigeraho.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo aba bagabo babiri bafashwe na Polisi bashaka kwiba ferabeto mu nyubako y’iyi kampani bakorera iri kubaka izakorerwamo na banki ya I&M Bank.

Aba bagabo bari bazanye umushoferi witwa Sibomana Theoneste bamusaba gupakira izo ferabeto ngo bajye kuzikunjisha gusa ntibyabahiriye kuko bafashwe bakimara gupakira batarasohoka.

Sibomana agifatwa yahise avuga ko aba bagabo babiri basanzwe ari abazamu kuri iyi shantsiye Nkotanyi Fred na Nkurunziza.

Sibomana yasabwe kujyanwa kuri Polisi maze ababera ibamba ababwira ati:” Ndarenganye kuko nabanje no kugira amakenga ko byaba ari ibyibano ariko banyemeza ko atari ibyibano nanze no gusohora imodoka ariko barambwira ngo ni nyisohore ariko bahise bambwira ko hari impapuro Fred yagomba kwerekana kugirango bisohoke izo rero Fred ntazo yari afite. None se baranjayana gute kandi nabafashije kubafata, banjyana nkande ko abibye ari aba bakozi babo.”

Nyuma y’impaka ndende ariko hiyambajwe Polisi ihita iza ifata aba bazamu babiri irabajyana isaba n’uyu mushoferi kwatsa imodoka ye akabakurikira agapakurura ibyuma nk’ibimenyetso by’ibyari byibwe naho aba bazamu bo bashyikirizwa RIB kugirangop itangire iperereza.

Ubuyobozi bw’iyi kapmani ya ROKO bwo bwirinze kuvugana n’umunyamakuru wacu ndetse busaba n’abakozi babo kutagira icyo bavuga.



Ferabeto bari bibye zari zapakiwe muri iyi modoka

Ndahiro Valens Papy@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza