DRC: Imyigaragambyo yaguyemo abasivire 2 n’umupolisi watwikiwe mu ruhame [Amafoto]

Imvururu zavutse kubera kutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’ishyaka UNAFEC n’ubuyobozi bwa Komini yaguyemo abaturage babiri ndetse umupolisi atwikirwa mu ruhame.

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Kanama 2016, ni bwo muri komine ya Kenya mu gace ka Lubumbashi muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo hari hateganyijwe inama y’ishyaka UNAFEC gusa kubera imvururu zahabereye iyi nama yagombaga kuyoborwa na Perezida w’iri shyaka Gabriel Kyungu ntiyabaye.

Amakuru dukesha Popafro.com aravuga ko intandaro yo kuvuka kw’izi mvururu yaturutse ku kutumvikana hagati y’ubuyobozi bwa Komine ndetse n’ubuyobozi bw’iri shyaka ubwo Perezida w’ishyaka UNAFEC Gabriel Kyungu yifuzaga ko inama y’ihuriro ry’ishyaka ibera mu cyumba kigari nyamara Meya wa Komini agashaka ko ibera mu cyumba gito.

Umubare munini w’abanyamuryango b’iri shyaka batatanyijwe na polisi y’igihugu cya Kongo mu gihe izi mvururu zabaga, abaturage benshi bateraga urusaku batukana bavuga ko bakeneye ubuyobozi bwiza ari na ko batera amabuye abashinzwe umutekano.

Mu rurimi rwabo bagiraga bati«Yo voisin mandat yako inahisa» bishatse kuvuga ngo " "muturanyi (Kabila) manda yawe irarangiye."

Nk’uko ababibonye babitangarije iki kinyamakuru, ngo izi mvururu zakomeje kuba bituma polisi ya Kongo itera ibyuka bihumanya mu baturage bigaragambyaga birangira inama itakibaye.

Izi mvururu zavutse hagati y’ubuyobozi bwa Komini n’ishyaka rya UNAFEC zahitanye abaturage babiri bigaragambyaga ndetse n’umupolisi wapfuye atwikiwe mu ruhame ku karubanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo