Kwamamaza

UMUTEKANO

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari zishimirwa ubwitange mu kazi

Yanditswe

kuya

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari zishimirwa ubwitange mu kazi

Ubuyobozi bw’ingabo zibungabunga amahoro muri Centrafrique zambitse imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibarirwa muri Batayo ya 3 mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Bashimiwe ubwitange, ubunyamwuga n’ikinyabupfura bagaragaza mu kazi kabo bakora ka buri munsi mu butumwa bw’amahoro barimo bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repuburika ya Centrafrique (CAR). Umuhango wabaye tariki 22 Nzeli 2016.

Umuhango wo kwambika imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda wabimburiwe n’akarasisi ka gisirikare mu kigo cya gisirikare cyitwa SOCATEL MPOKO kiri mu murwa mukuru wa Bangui.

Uwo muhango wari uyobowe n’ uwungirije intumwa y’uhagarariye Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Repuburika ya Centrafrique, Ambasaderi Diane Corner washimiye ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa.

Corner yagize ati “Twishimiye akazi mwakoze mu gihe mumaze hano, mwagaragaje ubwitange, ubunyamwuga, ikinyabupfura ndetse mwakoze akazi keza mu gushyira mu bikorwa intego twiyemeje muri ubu butumwa”.

Yashimiye izi ngabo z’u Rwanda kuba zitarivanze mu bikorwa byambika isura mbi ingabo z’Umuryango w’Abibumbye nko gufata abagore ku ngufu ndetse no gusahura byakunze kujya bigaragara ku ngabo zo muri bimwe mu bihugu biri muri ubu butumwa.

Mu ijambo rye, Lt Col Claver Kirenga uhagarariye ingabo z’u Rwanda yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA bwabagaragarije imikoranire myiza ndetse ashimira ubufatanye bwaranze ubuyobozi, abaturage ba Centrafurika ndetse n’izi ngabo.

Kirenga yagaragaje bimwe mu bikorwa izi ngabo zimaze gukora mu mezi atandatu zihamaze birimo kurinda umukuru w’igihugu, kubungabunga amahoro n’umutekano w’abaturage ndetse no gufasha Guverinoma gukomeza kwiyubaka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza