Kwamamaza

UMUTEKANO

Burundi: Abantu 3 bahitanywe na Gerenade mu gace Perezida avukamo

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Burundi: Abantu 3  bahitanywe na Gerenade mu gace Perezida avukamo

Abantu batatu bitabye Imana bahitanywe na grenade yaturikiye mu Ntara ya Ngozi mu majyaruguru y’u Burundi kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Kanama 2016, agace kanavukamo umukuru w’igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurunziza.

Iyi gerenade yaturikiye ahantu hakunda guparika amagare hafi y’ishuri ribanza rya Ngozi 4.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umwe mu bantu bapfuye harimo n’umusirikare wari ufite amagerenade abiri, imwe ikaba ari na yo yaturitse.

Amakuru kandi avuga ko bitaramenyekana niba ari igitero cyagabwe cyangwa niba ari impanuka kuko uyu musirikare ngo yari agiye ku kazi ndetse ngo mbere y’uko gerenade iturika ngo uyu musirikare akaba yumviswe avuza induru.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ejo ku wa mbere hari indi gerenade yari yaturikiye muri zone Kanyosha iri mu mujyi wa Bujumbura.

Kugeza ubu igipolisi cy’u Burundi nta cyo kiravuga kuri iki gitero.

Kuva mu Burundi hatangira imvururu zakurikiye ukwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza, hakunze kumvikana impfu zinyuranye aho abantu batari bake bagiye bicwa, aho muri abo harimo n’abasirikare bakuru b’icyo gihugu.

Imvururu zimaze umwaka urenga zimaze guhitana abantu barenga 500 naho abarenga ibihumbi 250 bakaba barahunze bava mu byabo, bajya mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza