Burundi : Umunyamakuru wa BBC wari watawe muri yombi yarekuwe

Pierre Nkurikiye,Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2016 ni bwo umunyamakuru wa BBC Gildas Yihundimpundu wari watawe muri yombi n’umushoferi we barekuwe.

Uyu munyamakuru yari yatawe muri yombi ubwo yari kumwe na mugenzi we w’umunyamerikakazi Julia Steers ndetse n’umushoferi wari ubatwaye gusa Julia akaba yarahise arekurwa nyuma y’amasaha atandatu naho Gildas we n’umushoferi bajyanwa ku biro bishinzwe iperereza.

Uyu munyamakuru usanzwe akorera BBC yari yatawe muri yombi nyuma yo gusanga adafite ibyangobwa bimwemerera gukora itangazamakuru muri icyo gihugu.

Aba banyamakuru babiri n’umushoferi wabo bari bafatiwe mu gace ka Mutakura bashinjwa gufata amashusho n’amafoto batabiherewe uruhushya n’inzego z’umutekano.

N’ubwo Gildas yarekuwe , amakuru dukesha RFI avuga ko yahise ategekwa kwiyandikisha mu banyamakuru babarizwa mu nama y’igihugu y’itangazamakuru nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Burundi Pierre Nkurikiye yabivuze.

Bavugwaga ko aba banyamakuru bafatiwe ahigeze gutahurwa icyobo rusange cyari gishyinguyemo abantu benshi mu bihe by’imyigaragambyo ndetse aya makuru akaba yaranemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo