Burundi: Imiryango y’abofisiye batawe muri yombi itewe impungenge n’imibereho yabo

Imiryango y’abantu 15 barimo abasirikare n’abapolisi bakuru batawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu cy’ u Burundi (SNR) ku itariki 14 Nzeli 2016 iravuga ko itewe impungenge no kuba itazi uburyo abantu babo babayeho nyuma yo gutabwa muri yombi.

Amakuru dukesha RFI aravuga ko iyi miryango yatangaje ko itewe inkeke no kuba abantu babo batawe muri yombi badafite uburenganzira bwo gushaka ababunganira mu mategeko kandi imiryango yabo ikaba itemerewe kubasura cyangwa se kubavugisha.

Abagize imiryango y’aba bofisiye bavuga ko batewe ubwoba no kuba abantu babo bashobora kuba bakorerwa iyicarubozo ndetse bakaba bakeka ko bashobora kuburirwa irengero byoroshye nk’uko byagiye bigenda mu gihe kigera ku mwaka iki gihugu kimaze mu mvururu.

Aba bofisiye batawe muri yombi tariki 14 Nzeli 2016 nyuma y’uko hari hatawe muri yombi undi musirikare witwa Eddy Claude Nyongera waje no gupfira mu cyumba cy’ibiro bishinzwe iperereza mu Burundi.

Icyo gihe hatangajwe ko uyu musirikare yiturikirijeho igisasu mu gihe yari asabwe gutanga amakuru nk’uko byavuzwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye.

Uru rupfu rwaravuzweho byinshi birimo kuba hari abahakana ko uyu musirikare yaba yariturikirijeho igisasu ahubwo bakavuga ko ubwo yajyanwaga mu biro bishinzwe iperereza yakorewe iyicarubozo ryaje kumuviramo kuhaburira ubuzima.

RFI ikomeza ivuga ko ifite amakuru avuga ko hari abandi basirikare bakomeje gutabwa muri yombi, benshi bakaba bakomeje kuvuga ko iki ari ikimenyetso cyo gucika intege kw’igisirikare cy’u Burundi.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Coloneri Gaspard Baratuza avuga ko nta muntu ukurikiranywe hagamijwe kumugirira nabi.

Agira ati : "Nta muntu ukurikiranywe hagamijwe kumugirira nabi, buri wese abazwa ibyo yakoze."

Aba bafashwe ngo barazira guhungabanya umutekano w’igihugu aho bamwe muri aba basirikare ngo barimo bategura kongera guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza ndetse no gutegura imyigaragambyo.

Kugeza ubu ngo nta musirikare wifuza kuvuga ku kibazo cyabaye ndetse bikaba bivugwa ko aba batawe muri yombi bazagezwa imbere y’urukiko tariki 19 Ukwakira 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo